Indirimbo ya 80
Tugendere mu izina ry’Imana yacu
(Mika 4:5)
1. Yehova, Mwami w’ijuru n’isi
Usingizwe kuko udukunda.
Tubabarirwa ibyaha byacu.
Tuzaguma mu murimo wawe.
2. Abanzi bacu ni benshi cyane.
Biratana ibigirwamana.
Twanga urunuka izo mana;
Tuyoboka Yehova wenyine.
3. Dufite Umutegetsi mwiza,
Ukomoka i Betelehemu.
Abasigaye baragaruwe,
Bayoboka Imana y’Ukuri.
4. Nimuze mukorere Yehova.
Mugendere mu nzira ze zose.
Tuzaharanira amahoro.
Kandi tumukorere twishimye.