Indirimbo ya 90
Dusenge Yehova, Umwami w’Ikirenga
1. Yehova, Umwami wacu,
Ukuri kwawe kuriho.
Umucyo uramurika,
Ukayobokwa na benshi.
2. Igihe cyo kwiyongera
Ku bagukorera bose,
Baguha icyubahiro
Bagusenga, cyarageze.
3. Ntabwo bacyiga kurwana,
Bita ku murimo wera.
Bakunamira batinya;
Ntibica amategeko.
4. Turanezerewe cyane,
Kuko Ubwami buganje!
Tuzaririmba twishimye,
Umwami arategeka.