Indirimbo ya 179
Tugomba gutegereza Yehova
1. Wowe mukumbi muto.
Tegereza Yehova.
Abami bakugize;
Bazimana na Kristo
Utegeka ubu;
We Mwami uganje.
Hari ingororano
Ku bantu be bose,
Bavuga Ubwami.
2. Hari bagenzi babo
Benshi b’izindi ntama.
Bahuje icyifuzo
Cyo gushikama cyane.
Nta bwo bacogora;
Bo bategereje
Amahoro arambye,
Ya kwa guhishurwa,
Kw’abana b’Imana.
3. Hari isezerano
Ry’isi n’ijuru bishya
Bikiranuka rwose,
Mu Bwami bwa Mesiya.
Twumva tubyifuza,
Mu gihe twigishwa.
Twiringira Yehova;
We dutegereje;
Tumutegereze.