Indirimbo ya 88
Isengesho ry’umugaragu w’Imana
1. Nyagasani Yehova,
Izina ryawe ryezwe,
Ku bw’imbabazi zawe,
Uzahora wizerwa.
Uzahora wizerwa
Ku bw’imbabazi zawe.
2. Mu gihe dukomeza
Gukora umurimo.
Mana, jya utwigisha
Amategeko yawe.
Amategeko yawe
Mana uyatwigishe.
3. Jya uduha ubwenge
Burangwa n’urukundo.
Turangwe n’imbabazi
Mu murimo w’Ubwami.
Mu murimo w’Ubwami,
Turangwe n’imbabazi.
4. Dusagwe n’ibyishimo
Mu murimo w’Ubwami.
Tunasabe Ubwami
Mu masengesho yacu.
Mu masengesho yacu
Tunasabe Ubwami.