Indirimbo ya 6
Isengesho ry’umugaragu w’Imana
Igicapye
1. Nyagasani Mwami Yehova,
Izina ryawe nirisingizwe.
Kubera imbabazi zawe,
Uzahora wizerwa rwose.
Uzahora wizerwa,
Ugira imbabazi.
2. Dutere gukunda ukuri.
Duhe gukora ibyo ushaka.
Tujye twumvira muri byose,
Bityo twite ku ntama zawe.
Twite ku ntama zawe;
Twifuza kukumvira.
3. Dushaka ubwenge nyakuri;
Mana turagusabye buduhe.
Duhe kurangwa n’urukundo,
Dufashe bose kukumenya.
Turangwe n’imbabazi,
Tugire urukundo.
(Reba nanone Zab 143:10; Yoh 21:15-17; Yak 1:5.)