Indirimbo ya 57
Ubwoko bwa Yehova burangwa n’ibyishimo
1. Hahirwa abagukorera bishimye,
Bashaka ukuri N’imigisha yawe.
Kuko bazahora bagendera mu mucyo;
Bavana ibyishimo mu murimo.
Inyikirizo
2. Twugarijwe na Satani n’ingabo ze,
Bityo ibikorwa Byacu nibigwire.
Yehova ni we gihome ku biyoroshya,
N’abashaka gukiranuka bose.
Inyikirizo
3. Twe kuzareka kugira ubutwari,
N’ubwo hari bamwe Barwanya ukuri;
Tugomba kunanira ibigeragezo;
Tuzakomeza, kuba abizerwa.
Inyikirizo
Abavuga iby’izina ryawe
Bagaragarizwa ineza yawe.
Bigishwa ukuri, n’Ijambo ryawe,
Barangwa no kwizera kuzima.