Indirimbo ya 146
Hungira ku Bwami bw’Imana!
1. Mwe aboroheje, mushake Yehova;
Gukiranuka no kugwaneza.
Ahari mushobora kuzahishwa
Ku munsi w’uburakari.
Inyikirizo
2. Abafitiye inyota ukuri;
Kuki se mwakomeza gutaka?
Cyo nimushake inzira z’Imana,
Mu gandukire Ubwami.
Inyikirizo
3. Mwubure imitwe yanyumwishimye.
Murebe ibimenyetso byose!
Nimwakire umucyo wa Yehova,
Mube ari we mutinya!
Inyikirizo
Muhungire ku Bwami bw’Imana;
Mwizirike kuri bwo. (kuri bwo).
Muzabona uburinzi bw’Imana;
Mwihutire kumvira. (Kumvira).