Indirimbo ya 16
Hungira ku Bwami bw’Imana!
1. Mwe ‘boroheje, mushake Yehova,
Gukiranuka no kugwa neza.
Ahari mushobora kuzahishwa
Ku munsi w’uburakari.
(INYIKIRIZO)
Muhungire ku Bwami bw’Imana;
Mwizirike kuri bwo.
Muzabona uburinzi bw’Imana;
Mwihutire kumvira.
2. Abafitiye inyota ukuri,
Kuki se mwakomeza gutaka?
Cyo nimushake inzira z’Imana,
Mugandukire Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Muhungire ku Bwami bw’Imana;
Mwizirike kuri bwo.
Muzabona uburinzi bw’Imana;
Mwihutire kumvira.
3. Mwubure imitwe yanyu mwishimye;
Murebe ibimenyetso byose!
Nimwakire umucyo wa Yehova,
Mube ari we mutinya!
(INYIKIRIZO)
Muhungire ku Bwami bw’Imana;
Mwizirike kuri bwo.
Muzabona uburinzi bw’Imana;
Mwihutire kumvira.
(Reba nanone Zab 59:17; Imig 18:10; 1 Kor 16:13.)