Indirimbo ya 172
Komeza gushaka mbere na mbere Ubwami
1. Ikintu cy’ingenzi cyane,
Kinezeza Yehova,
Ni Ubwami bwa Mesiya,
Buzatunganya byose.
Abahanuzi ba kera
Barabwiringiraga.
Natwe duterwa inkunga
Yo kubigenza dutyo.
Inyikirizo
2. Gukora uwo murimo
Ni umugisha rwose!
Kubera ko twawuhawe,
Tuwiteho by’ukuri.
Kuki twahangayikira
Iby’inzara n’inyota?
Imana izatwitaho
Nidushaka Ubwami.
Inyikirizo
3. Iyi si izarangira;
Habeho gahunda nshya.
Isi azaba paradizo;
Yehova asingizwe.
Nimutangaze Ubwami,
Mufashe intama ze
Ngo zijye zimwiringira
Na Tewokarasi ye.
Inyikirizo
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.