Indirimbo ya 40
Komeza gushaka mbere na mbere Ubwami
Igicapye
1. Ikintu cy’ingenzi cyane
Kinezeza Yehova,
Ni Ubwami bwa Mesiya
Buzatunganya byose.
(INYIKIRIZO)
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.
2. Ntitugatinye iby’ejo,
Iby’inzara n’inyota.
Imana izatwitaho
Nidushaka Ubwami
(INYIKIRIZO)
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.
3. Tangaza Ubwami bwa Yah;
Fasha abakwiriye
Ngo biringire Yehova
Na Tewokarasi ye.
(INYIKIRIZO)
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.
(Reba nanone Zab 27:14; Mat 6:34; 10:11, 13; 1 Pet 1:21.)