Indirimbo ya 61
“Ndi Yehova”!
(Yesaya 42:8, NW)
1. Abami b’abapagani bo
Birengagiza Yehova.
Nta bwo bemera ubutegetsi bwe;
Bahangara imbaraga ze.
Ni nde warimbuye ingabo zabo
Zo zapfuye urukozasoni?
Kandi ni nde wabacecekesheje
Agaha ubwoko bwe gutsinda?
Inyikirizo
2. Abami bahuje inama
Yo kurwanya Umwana we!
Ariko bose bafite ubwoba,
Umukene we araniha.
Ni nde uzamuhumuriza kandi
Akarengera aboroheje,
Akabageza ku gukiranuka
Agahinda kabo kagashira?
Inyikirizo
Ni jye Mwami; ntawe duhwanye.
Ni jye Mwami; ni jyewe Yehova.
Niyimikiye Umwami ahera;
Mugandukire ubutware bwe!