Indirimbo ya 60
Ubwami bw’Imana bw’Imyaka Igihumbi
1. Twagenewe imyaka igihumbi.
Igihe cy’Ubwami bw’Umwana w’Imana.
Azimana n’abo yatoranyije.
Kandi bazaba abami, n’abatambyi.
2. Bazita ku bantu badatunganye,
Bazishimira kuvanaho icyaha.
Isi yose izaba paradizo.
Ni bwo twese tuzarangwa n’ibyishimo.
3. Iyo myaka igihumbi y’Ubwami,
Tuyirebesha amaso yo kwizera:
Abapfuye bazazuka bigishwe,
Mu gihe cya rwa rubanza rutunganye.
4. Dukore uko dushoboye kose;
Kugira ngo dukomeze kuba maso.
Abicisha bugufi tubafashe,
Ngo basingize Izina rya Yehova.