ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/5 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Bizagenda bite ku munsi w’urubanza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Umunsi w’Urubanza n’Ibizawukulikira
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Umunsi w’urubanza ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/5 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Umunsi w’Urubanza ni iki?

Abagize umuryango bongeye guhura ku muzuko mu gihe cy’imyaka igihumbi

Kuki umunsi w’Urubanza uzaba ushimishije?

Mu bihe bya Bibiliya, Imana yakoreshaga abacamanza kugira ngo barenganure ubwoko bwayo (Abacamanza 2:18). Bibiliya igaragaza ko Umunsi w’Urubanza uzaba ari igihe gishimishije, igihe Yehova, Umucamanza w’isi yose, azarenganura abantu.​—Soma muri Zaburi 96:12, 13; Yesaya 26:9.

Imana yashyizeho Yesu ngo acire imanza abazima n’abapfuye (Ibyakozwe 10:42; 17:31). Abantu benshi bapfuye batazi Imana. Ku Munsi w’Urubanza, Yesu azabazura kugira ngo bamenye Imana y’ukuri kandi bayikunde.​—Soma mu Byakozwe 24:15.

Kuki Umunsi w’Urubanza uzamara imyaka igihumbi?

Abapfuye bazazurwa mu gihe cy’imyaka igihumbi (Ibyahishuwe 20:4, 12). Bazahabwa igihe cyo kwiga inzira z’Imana no kuyumvira. Mu buryo butandukanye n’uko abenshi babibona, Bibiliya igaragaza ko abantu bazacirwa imanza hashingiwe ku byo bazaba bakoze nyuma y’umuzuko.​—Soma mu Baroma 6:7.

Nanone Bibiliya ivuga iby’umunsi w’urubanza uzaba mu buryo butunguranye mbere y’uko iyo myaka igihumbi itangira. Uwo munsi witwa imperuka, nk’uko byavuzwe mu ngingo zibanza z’iyi gazeti. Muri icyo gihe, Imana izakuraho abantu batayubaha n’abatayumvira bose (2 Petero 3:7). Ku bw’ibyo, twagombye gukora uko dushoboye kose tukagaragaza ko dukunda Imana.​—Soma muri 2 Petero 3:9, 13.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ku ipaji ya 213 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze