ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/1 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Uko twakwihanganira akarengane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Ese akarengane kazashira?
    Izindi ngingo
  • Ushobora kwihanganira akarengane!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • “Ese Imana irarenganya?”
    Egera Yehova
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/1 p. 16
Umugore n’umwana we baba mu bukene bukabije

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Imana iteye ite?

Imana ni umwuka kandi ntidushobora kuyibona. Yaremye ijuru, isi n’ibinyabuzima byose. Nta muntu waremye Imana kuko itigeze igira intangiriro (Zaburi 90:2). Imana yifuza ko abantu bayishaka bakamenya ukuri ku birebana na yo.—Soma mu Byakozwe 17:24-27.

Imana ifite izina kandi dushobora kurimenya. Nanone dushobora kumenya imwe mu mico yayo turamutse twitegereje ibyo yaremye (Abaroma 1:20). Ariko kugira ngo tumenye Imana neza, dukwiriye kwiga Ijambo ryayo Bibiliya. Bibiliya itwigisha ko Imana irangwa n’urukundo.—Soma muri Zaburi 103:7-10.

Imana yumva imeze ite iyo ibona akarengane duhura na ko?

Umuremyi wacu Yehova yanga akarengane, kandi yaremye abantu mu ishusho ye (Gutegeka kwa Kabiri 25:16). Iyo ni yo mpamvu abenshi muri twe banga akarengane. Imana si yo igateza. Yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo icyiza cyangwa ikibi. Ikibabaje ni uko abantu benshi bawukoresha nabi barenganya abandi. Ibyo bakora ‘bishengura umutima’ wa Yehova.—Soma mu Ntangiriro 6:5, 6; Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5.

Yehova akunda ubutabera, kandi ntazemera ko akarengane gakomeza kubaho (Zaburi 37:28, 29). Bibiliya idusezeranya ko vuba aha Imana izakuraho akarengane kose.—Soma muri 2 Petero 3:7-9, 13.

Bibiliya isezeranya ko Imana izakuriraho abantu bose akarengane

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 1 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ushobora no kukivana ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze