ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nzeri pp. 8-13
  • Uko twakwihanganira akarengane

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko twakwihanganira akarengane
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • YEHOVA NA YESU BANGA CYANE AKARENGANE
  • UKO YESU YITWARAGA IYO YABONAGA ABANTU BARENGANA
  • JYA WIGANA YESU MU GIHE UBONYE ABANTU BARENGANA
  • ICYO TWAKORA MURI IKI GIHE
  • Uko wakwihanganira akarengane
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ese akarengane kazashira?
    Izindi ngingo
  • Ushobora kwihanganira akarengane!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nzeri pp. 8-13

IGICE CYO KWIGWA CYA 37

INDIRIMBO YA 114 “Mukomeze kwihangana”

Uko twakwihanganira akarengane

“Yakomeje kwitega ko bagaragaza ubutabera, ariko bakarenganya abandi.”—YES. 5:7.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turi burebe icyo Yesu yakoraga iyo yabonaga abandi barengana n’uko twamwigana.

1-2. Abantu benshi bakora iki iyo barenganyijwe cyangwa bakabona abandi barengana? Ni iki tugiye gusuzuma?

TURI mu isi yuzuye akarengane. Abantu benshi bararengana bitewe n’uko ari abakene, cyangwa se bitewe n’aho bakomoka, uko basa n’izindi mpamvu. Hari n’abarengana bitewe na bamwe mu bacuruzi b’abanyamururumba n’abayobozi ba leta baba bishakira ifaranga nta kindi bitayeho. Ibikorwa by’akarengane byagiye bitugeraho twe ubwacu cyangwa bikagera ku bantu tuzi.

2 Ni ibisanzwe ko abantu benshi barakazwa n’akarengane babona muri iyi si. Twese twifuza kuba mu isi irimo umutekano kandi itarimo akarengane. Hari bamwe bagerageza kwikemurira ibibazo biterwa n’akarengane babona. Bajya kwigaragambya barwanya leta cyangwa amategeko aba yashyizweho, cyangwa se bagatora abandi bayobozi babasezeranya kuzakemura ibyo bibazo. Icyakora twe Abakristo twigishwa ko ‘tutari ab’isi,’ kandi ko tugomba gutegereza Ubwami bw’Imana akaba ari bwo buzakuraho akarengane kose (Yoh. 17:16). Nubwo bimeze bityo ariko, iyo tubonye abantu barengana turababara, ndetse hakaba n’igihe turakara. Dushobora kwibaza tuti: “Nakwitwara nte mu gihe mbonye akarengane? Ese hari icyo nakora ku karengane kabaho muri iki gihe?” Mbere yo gusubiza ibyo bibazo, reka tubanze turebe uko Yehova na Yesu bumva bameze iyo babonye akarengane.

YEHOVA NA YESU BANGA CYANE AKARENGANE

3. Kuki tubabazwa n’akarengane? (Yesaya 5:7)

3 Bibiliya idusobanurira impamvu tubabazwa cyane n’akarengane. Ivuga ko Yehova yaturemye mu ishusho ye kandi ko “akunda gukiranuka n’ubutabera” (Zab. 33:5; Intang. 1:26). Nta muntu n’umwe ajya arenganya kandi ntiyifuza ko hagira umuntu urenganya mugenzi we (Guteg. 32:​3, 4; Mika 6:8; Zek. 7:9). Urugero, mu gihe cy’umuhanuzi Yesaya, Yehova yabonaga ukuntu Abisirayeli benshi bari bafite “agahinda” bitewe n’ibyo Abisirayeli bagenzi babo babakoreraga. (Soma muri Yesaya 5:7.) Yahannye abakomezaga gusuzugura Amategeko ye bakarenganya abandi.—Yes. 5:​5, 13.

4. Inkuru ivugwa mu Mavanjiri igaragaza ko Yesu abona ate akarengane? (Reba n’ifoto.)

4 Kimwe na Yehova, Yesu na we akunda ubutabera, akanga cyane akarengane. Igihe kimwe ubwo yakoraga umurimo we hano ku isi, yabonye umugabo wari waramugaye. Akaboko ke kari karagagaye. Yesu yumvise amugiriye impuhwe aramukiza. Ariko abayobozi b’amadini batagiraga impuhwe babibonye bararakaye. Aho kwishimira ko uwo mugabo wari umaze igihe yaramugaye yakize, bavuze ko Yesu yishe itegeko ry’Isabato. Ibyo byatumye Yesu yumva ameze ate? ‘Yarabarakariye kandi ababazwa cyane n’uko ari abantu batumva.’—Mar. 3:​1-6.

Yesu ari mu isinagogi, ari kuvugana n’abayobozi b’idini b’Abayahudi ku birebana n’umugabo wari ufite akaboko kagagaye yari agiye gukiza. Abo bayobozi b’idini bari kurebana Yesu agasuzuguro.

Abayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu bafataga nabi abantu, ariko Yesu we yarabakundaga kandi akabafasha (Reba paragarafu ya 4)


5. Kuki tudakwiriye gukomeza kurakara mu gihe habaye akarengane?

5 Kubera ko Yehova na Yesu iyo babonye akarengane barakara, kuba natwe katurakaza nta kibazo kirimo (Efe. 4:26). Ariko nubwo twarakara kandi tukaba dufite impamvu zumvikana zabiduteye, tugomba kwibuka ko tudafite ubushobozi bwo gukuraho akarengane. N’ubundi kandi turamutse dukomeje kurakara bishobora kudutera uburwayi cyangwa bigatuma twiheba (Zab. 37:​1, 8; Yak. 1:20). None se ubwo, twakora iki mu gihe turenganyijwe cyangwa tukabona abandi barengana? Gusuzuma uko Yesu yitwaye bishobora kudufasha.

UKO YESU YITWARAGA IYO YABONAGA ABANTU BARENGANA

6. Ni akahe karengane kariho mu gihe Yesu yari ku isi? (Reba n’ifoto.)

6 Igihe Yesu yari ku isi yabonye abantu benshi barengana. Yabonye ukuntu abayobozi b’amadini bashyiragaho amategeko yagoraga abaturage (Mat. 23:​2-4). Nanone yari azi ukuntu abategetsi b’Abaroma bayoboraga nabi abantu. Abayahudi benshi ntibifuzaga gukomeza kuyoborwa n’Abaroma. Hari na bamwe bakoze amatsinda yo kurwanya Abaroma, urugero nk’itsinda ryitwaga Abazelote. Icyakora, Yesu nta tsinda na rimwe yigeze ajyamo kugira ngo aharanire ko ubutegetsi buhinduka. N’igihe yamenyaga ko abantu bashaka kumugira umwami, yahise yigendera.—Yoh. 6:15.

Yesu ari kuzamuka ku musozi ari wenyine. Abantu benshi cyane bateraniye hepfo mu kibaya.

Yesu yanze kugumana n’abantu bashakaga kumugira Umwami, ahita yigendera (Reba paragarafu ya 6)


7-8. Kuki igihe Yesu yari ku isi atigeze agerageza gukuraho akarengane? (Yohana 18:36)

7 Igihe Yesu yari ku isi ntiyigeze ajya muri politike, kugira ngo agerageze kuvanaho akarengane. Kuki atabikoze? Ni uko yari azi ko abantu badafite uburenganzira bwo kwiyobora kandi ko nta n’ubushobozi babifitiye (Zab. 146:3; Yer. 10:23). Nanone ntibashobora kuvanaho impamvu y’ibanze ituma habaho akarengane. Iyi si itegekwa na Satani. Ni umugome cyane kandi akenshi abantu bo muri iyi si baramwigana (Yoh. 8:44; Efe. 2:2). Nanone kuba tudatunganye bituma rimwe na rimwe n’abantu beza bananirwa gukora ibyiza.—Umubw. 7:20.

8 Yesu yari azi ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakuraho impamvu y’ibanze ituma habaho akarengane. Ni yo mpamvu yakoreshaga igihe cye cyose n’imbaraga ze zose ‘abwiriza kandi agatangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana’ (Luka 8:1). Uko ni ko yahumurizaga abifuzaga ko akarengane kose n’imibabaro byashira (Mat. 5:6; Luka 18:​7, 8). Icyakora ibyo nta butegetsi bw’abantu bwabikora. Ubutegetsi bw’Imana bwonyine ni bwo buzabikora, kandi ubwo butegetsi “si ubw’iyi si.”—Soma muri Yohana 18:36.

JYA WIGANA YESU MU GIHE UBONYE ABANTU BARENGANA

9. Ni iki kikwemeza ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakuraho akarengane kose?

9 Muri iki gihe hariho akarengane kenshi kurusha akariho mu gihe cya Yesu, kandi nk’uko byari bimeze mu gihe cye, igituma no muri iyi “minsi y’imperuka” habaho akarengane, ni Satani n’abantu badatunganye bamwigana (2 Tim. 3:​1-5, 13; Ibyah. 12:12). Kimwe na Yesu, natwe tuzi ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakuraho impamvu y’ibanze ituma habaho akarengane. Kubera ko dushyigikira ubwo Bwami mu buryo bwuzuye, ntitujya mu myigaragambyo, cyangwa ngo twumve ko za leta ari zo zizakuraho akarengane. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Stacy.a Mbere y’uko amenya ukuri, yakundaga kujya mu myigaragambyo yo kurwanya akarengane. Ariko nyuma yatangiye kwibaza niba ibyo yakoraga hari icyo byari kumarira abantu. Yaravuze ati: “Iyo nabaga ndi mu myigaragambyo, hari igihe nibazaga niba ibyo ndi gukora bizakemura ikibazo gihari. Ariko kubera ko ubu nshyigikiye Ubwami bw’Imana, nzi ko ari bwo buzakemura ibibazo byose. Nzi ko Yehova ari we uzafasha abantu bose barengana kurusha uko njye nari kubikora.”—Zab. 72:​1, 4.

10. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 5:​43-48, kuki tudaharanira ko amategeko cyangwa ubutegetsi bihinduka? (Reba n’ifoto.)

10 Akenshi abantu baharanira ko amategeko cyangwa ubutegetsi bihinduka, bakunze kurangwa n’uburakari, kutumvira amategeko no kugirira abandi nabi, kandi rwose ibyo si byo Yesu yatwigishije gukora (Efe. 4:31). Umuvandimwe witwa Jeffrey yaravuze ati: “Nzi ko iyo abantu bari kwigaragambya, mu buryo butunguranye bashobora kurakara cyane, bagatangira kwangiza ibintu no gusahura, bakagera nubwo bagirira nabi abandi.” Icyakora Yesu yatwigishije gukunda abantu bose harimo n’abo tutabona ibintu kimwe cyangwa abadutoteza. (Soma muri Matayo 5:​43-48.) Ubwo rero, twe Abakristo dukora uko dushoboye kose tukamwigana.

Mushiki wacu ari mu muhanda wo mu mujyi ukunda kunyuramo abantu benshi. Anyuze ku bantu bari mu myigaragambyo, akomeza gutuza arikomereza.

Kutivanga muri politike no mu bindi bibazo by’abaturage, bisaba ubutwari (Reba paragarafu ya 10)


11. Kuki hari igihe kwigana Yesu bitugora?

11 Nubwo tuzi ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakuraho akarengane burundu, hari igihe iyo turenganye kwigana Yesu bitugora. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Janiya wakorewe ivangura bitewe n’ibara ry’uruhu rwe. Yaravuze ati: “Nararakaye cyane. Numvise nanababaye cyane ku buryo nashakaga ko abangaragarije ivangura bahanwa. Hanyuma natekereje kwifatanya n’abantu baharaniraga kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko no ku ibara ry’uruhu. Numvaga ko kwifatanya na bo byari kugabanya uburakari nari mfite.” Icyakora nyuma y’igihe, Janiya yabonye ko yagombaga guhindura uko yabonaga ibintu. Yaravuze ati: “Nari nsigaye nizera ibyo abantu bavuga kandi nkabiringira aho kwiringira Yehova. Niyemeje gutandukana n’abantu bose baharaniraga ko ibintu bihinduka.” Nubwo dushobora kurakara bitewe n’akarengane, tugomba kuba maso ntidukomeze kurakara, kandi igihe cyose tukirinda kwivanga muri politike.—Yoh. 15:19.

12. Kuki tugomba kwitondera amakuru dusoma, tureba cyangwa twumva?

12 Ni iki cyadufasha gukomeza gutuza mu gihe habaye akarengane? Abantu benshi babonye ko kwitondera amakuru basoma, ayo bumva n’ayo bareba bibafasha. Inkuru zimwe na zimwe zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga ziba zigamije gutuma abantu batekereza ko habaye akarengane gakabije kandi zikabashishikariza kwigomeka ku butegetsi. Akenshi abanyamakuru bavuga ibyo bishakiye aho kuvuga uko mu by’ukuri ibintu byagenze. Ese nubwo amakuru yaba ari ukuri, gukomeza kuyasoma byakemura ikibazo cyabaye? Mu by’ukuri turamutse tumaze igihe kirekire twumva amakuru nk’ayo cyangwa tuyasoma, bishobora gutuma duhangayika, tukababara, ndetse tukarakara (Imig. 24:10). Ikibabaje kurushaho ni uko twakwibagirwa ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakuraho akarengane kose.

13. Kugira gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi, byadufasha bite mu gihe tubonye akarengane?

13 Kugira gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi no gutekereza ku byo dusoma, byadufasha mu gihe turenganyijwe cyangwa tukabona abandi barengana. Mushiki wacu witwa Alia yababazwaga cyane no kubona ukuntu hari abantu barenganyaga abandi. Byasaga naho abakoraga ibyo bikorwa byo kurenganya abandi batabihanirwaga. Yaravuze ati: “Byansabye kongera gutekereza niba naremeraga ko mu by’ukuri Yehova ari we uzakemura ibyo bibazo. Muri icyo gihe nasomye muri Yobu 34:​22-29. Iyo mirongo yanyibukije ko Yehova abona ibintu byose. Ni we usobanukiwe ubutabera nyabwo kandi ni we wenyine uzakemura ibibazo byose by’abantu.” Icyakora mu gihe dutegereje ko Ubwami bw’Imana buzana ubutabera nyakuri, tugomba gukomeza kwihanganira akarengane. Twabikora dute?

ICYO TWAKORA MURI IKI GIHE

14. Ni iki twakora ngo twirinde kugira uruhare mu bikorwa by’akarengane bibaho muri iki gihe? (Abakolosayi 3:​10, 11)

14 Nta cyo twakora ngo duhindure uko abantu bafata abandi, ariko twakora uko dushoboye tugafata neza bagenzi bacu. Nk’uko twabibonye, dushobora kwigana Yesu tukabagaragariza urukundo. Urukundo rushobora gutuma dukorera abandi ibikorwa byiza ndetse na ba bandi badutoteza (Mat. 7:12; Rom. 12:17). Iyo tugiriye abantu bose neza kandi ntitugire uwo turenganya, bishimisha Yehova.—Soma mu Bakolosayi 3:​10, 11.

15. Iyo tubwiye abantu ukuri ko muri Bibiliya bibagirira akahe kamaro?

15 Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi twakora kugira ngo dufashe abantu, ni ukubigisha ukuri ko muri Bibiliya. Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko ‘kumenya Yehova’ bishobora gutuma umuntu w’umunyarugomo kandi urakara cyane, ahinduka akaba umugwaneza kandi agakunda abandi (Yes. 11:​6, 7, 9). Mbere y’uko umugabo witwa Jemal amenya ukuri, yari mu itsinda ry’abantu barwanyaga ubutegetsi bwo mu gihugu cye, kubera ko yumvaga ko butegeka nabi. Yaravuze ati: “Ntushobora guhindura abantu ku ngufu. Nanjye nta muntu washoboraga kumpindura ku ngufu, ahubwo nahindutse bitewe n’inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya narimo niga.” Inyigisho Jemal yamenye ni zo zatumye areka kurwana. Ubwo rero iyo twigisha abantu ukuri ko muri Bibiliya, tuba dushobora kubafasha bakareka kugirira nabi bagenzi babo.

16. Ni iki gituma wifuza kubwira abandi ibyerekeye Ubwami bw’Imana?

16 Kimwe na Yesu, natwe twifuza cyane kubwira abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakuraho burundu akarengane. Ubwo butumwa bwiza tubabwira bushobora guhumuriza abahura n’akarengane (Yer. 29:11). Stacy twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Kumenya ko Imana ari yo izakuraho imibabaro yose, bimfasha gutuza iyo ndenganyijwe cyangwa iyo mbonye abandi barengana. Yehova aduhumuriza akoresheje ubutumwa bwo muri Bibiliya.” Kugira ngo dushobore kubwira abandi ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya buvuga uko akarengane kazavaho, tugomba kuba twarabyiteguye mbere. Nurushaho kwemera inyigisho z’ukuri twize muri iki gice, uzashobora kuzisobanura neza ubigiranye amakenga, waba uri ku ishuri cyangwa ku kazi.b

17. Yehova adufasha ate kwihanganira akarengane?

17 Tuzi neza ko tuzakomeza guhura n’akarengane igihe cyose Satani akiri “umutegetsi w’iyi si.” Icyakora dutegereje igihe cyiza kiri imbere kuko Yehova yadusezeranyije ko azadufasha muri iki gihe, kandi ko ‘azakuraho’ Satani n’ibibi byose (Yoh. 12:31). Yehova akoresha Bibiliya akatubwira impamvu hariho akarengane kenshi n’uko yiyumva iyo abona turengana (Zab. 34:​17-19). Yakoresheje Umwana we atwigisha uko twakwitwara mu gihe duhuye n’akarengane n’uko Ubwami bwe buri hafi kukavanaho burundu kandi abantu bose ntibongere kubabara (2 Pet. 3:13). Nimureke dukomeze kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka kandi dukomeze gutegereza igihe isi yose izaba irimo “ubutabera no gukiranuka.”—Yes. 9:7.

WASUBIZA UTE?

  • Kuki akarengane katubabaza cyane?

  • Kuki tudashyigikira abantu bahatanira kuvanaho akarengane?

  • Mu gihe turenganyijwe cyangwa tukabona abandi barengana, twakora iki?

INDIRIMBO YA 158 ‘Ntuzatinda’

a Amazina amwe yarahinduwe.

b Reba nanone agatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa, Umugereka A kuva ku ngingo ya 24-27.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze