Indirimbo ya 59
Tujye twishimira ibyo Imana itwibutsa
1. Hahirwa abumvira Imana,
Bayishakana umwete,
Bakita ku mategeko yayo
Kandi ntibayateshuke.
Bishimira ibyo bibutswa,
Bavuga ineza y’Imana.
Bakunda amategeko yayo,
Kuko bitoje kumvira.
2. Ineza ya Ya irahebuje;
Igera kure y’ijuru!
Imanza zawe ziraturinda,
N’ubwo baduharabika.
Abakunda amategeko
Imigisha yabo ni myinshi.
Nitwumvira Ijambo ry’Imana,
Tuzagira ibyishimo.
3. Dusenga Yehova tumusaba
Ngo tumenye Ijambo rye.
Mana yacu tugirire neza
Uturamire tutagwa.
Turinde imitima yacu,
Ngo dukore ibyo ishaka.
Yehova Mana ikiranuka.
Uduhe imbaraga nshya.