Indirimbo ya 72
Ibyishimo n’imbuto z’umurimo w’Ubwami
1. Mu murimo w’Imana,Yehova,
Tuboneramo ibyishimo,
Kuko tubwirizanya umwete
Duhumuriza ’bantu bose.
Nk’uko na Yesu yabitwijeje:
Bizaduhesha ibyishimo.
Kandi ga nta n’ikindi cyaruta
Ukuri kuyobora ku buzima.
2. Iyo tubwiriza ku nzu n’inzu
Tugahura n’abatunnyega,
Tujya mbere mu murimo wacu
Tugakomeza gushikama.
Iyo duhuye n’ibitotezo
Tuzira izina ry’Imana,
Yesu yavuze ko tuzishima,
Nk’uko byagenze no ku bahanuzi.
3. Twishimira umurimo wera
Iyo twigana Databuja:
Tuvuga iby’umunsi w’Imana,
Tugaha Yehova ikuzo!
Kandi tugeza ibyiringiro
Kubanihira ibizira.
Ibyo biduhesha ibyishimo,
Twiringiye ubuzima bw’iteka.