Indirimbo ya 26
Dusohoze ibyo Imana idusaba
1. Twe abizerwa ku Mana,
Dukomeze gushikama.
Izina ryiza ry’Imana
Ritangazwe ku nzu n’inzu.
Abarira barahozwa
Bigatuma, baririmba;
Bahabwa ikimenyetso,
Ngo bazarindwe n’Imana.
2. Tugire ijisho ryiza,
Ukuri kube ukwacu.
Niturinda umutima,
Tuzabona ubuzima.
Twitegure kubwiriza,
Abantu bumve ukuri.
Nitugorora inzira,
Tuzagira ibyishimo.
3. Dufashe abavandimwe,
Hamwe na bagenzi bacu,
Kandi tubane mu bumwe
N’abakorera Imana.
Ababwiriza b’Ubwami,
Twishimira umurimo.
Tuzakomeza kwirinda
Ngo Yehova asingizwe.