Indirimbo ya 78
Tuvuge “ururimi rutunganye”
1. Tuvuga ururimi rutunganye,
Rutuma twunga ubumwe.
Amagambo yarwo aranezeza.
Agatuma dukundana.
2. Abantu bose bicisha bugufi
Bahabwa urwo rurimi.
Kuko bifuza kwigisha abandi
Kuvuga urwo rurimi.
3. Abiga ururimi rutunganye
Bareka kwitwara nabi.
Bakagendera mu nzira z’Imana,
Bareka inzira z’isi.
4. Tuzakorera Yehova mu bumwe.
Ayobora ubwoko bwe.
Tuvuga ururimi rutunganye
Dutangaza Ubwami bwe.