UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 9-11
“Isi yose yari ifite ururimi rumwe”
Yehova yanyuranyije ururimi rw’abantu b’i Babeli bituma batatana. Muri iki gihe Yehova akorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi bo mu mahanga yose n’indimi zose, agatuma bavuga “ururimi rutunganye” kugira ngo ‘bambaze izina rye, no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana’ (Zf 3:9; Ibh 7:9). Urwo ‘rurimi rutunganye’ rugereranya ukuri ku birebana na Yehova n’imigambi ye iri muri Bibiliya.
Kwiga urundi rurimi si ugufata mu mutwe amagambo mashya gusa, ahubwo bisaba no kwiga imitekerereze y’abavuga urwo rurimi. Mu buryo nk’ubwo, kwiga ururimi rutunganye bihindura imitekerereze yacu (Rm 12:2). Ibyo bisaba guhozaho kandi bituma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe.—1Kr 1:10.