Indirimbo ya 87
Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
1.Yehova, Data uhoraho,
Nguyu ’mugoroba wera!
Tariki cumi na kane Nisani,
Twabonye imico yawe.
Ni na bwo Umwana w’Intama,
Wariwe kuri Pasika.
Amaraso ya Yesu yaramenetse
Bisohoza ubuhanuzi.
2. Twahuriye imbere yawe,
Nk’intama mu rwuri rwawe,
Ngo dushime urukundo rwa Kristo
Dukuze izina ryawe.
Tubona ameza imbere
Ateguweho divayi.
Hamwe n’umugati by’ikigereranyo,
By’uyu muhango w’Urwibutso.
3. Umugati ugereranya
’Mubiri wa Yesu Kristo.
Divayi itukura ishushanya
Amaraso ye yamenwe.
Tujye duhora tubyibuka
Tubizirikane cyane.
Tugume mu nzira tweretswe na Kristo,
Ijya mu buzima bw’iteka.