INDIRIMBO YA 19
Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba
Igicapye
1. Yehova, Data uhoraho,
Uyu munsi utwibutsa
Urukundo rukomeye wadukunze
N’indi mico yawe myiza.
Umwana wawe w’ikinege
Yatanze ubuzima bwe.
Amaraso ya Yesu yaramenetse
Bisohoza ubuhanuzi.
2. Waducunguje amaraso
Y’agaciro kenshi cyane.
Uwo mwana wawe yaradupfiriye
Ngo tubone ubuzima.
Twizihiza uyu muhango
Kubera ko utwibutsa
Ukuntu igitambo cy’Umwana wawe
Cyatumye dukizwa urupfu.
3. Twahuriye imbere yawe.
Twemeye ubutumire
Ngo tugusingize kuko udukunda,
Tunaguheshe ishema.
Tuje kugushimira cyane
Kuko watanze incungu.
Tugume mu nzira tweretswe na Kristo,
Maze tuzabeho iteka.
(Reba nanone Luka 22:14-20; 1 Kor 11:23-26.)