Indirimbo ya 97
Imico ya Yehova
1. Ya Yehova Usumba byose,
Wowe Soko y’ubuzima.
Uzanihesha ikuzo
Kuri Harimagedoni.
2. Ibyaremwe bigusingize,
Wabiremye neza rwose.
Nanone Ijambo ryawe
Ribigaragaza neza.
3. Mana yacu watwigishije
Ugukiranuka kwawe.
Uduhe ugutwi kumva,
Tukubahe, tugutinye.
4. Dushimishwa n’ineza yawe;
Twumva turimo umwenda.
Tuzatangaza twishimye
Imico n’izina byawe!