Indirimbo ya 118
Dushyigikire inzu y’Imana
1. Nitugaragaze buri gihe
Ko tudapfobya inzu y’Imana,
Ni na ho izina ryayo riba
Nk’uko ibishaka kuva kera.
Nk’uko Nehemiya yabigenje,
Agarura ’gusenga k’ukuri,
Natwe twubahishe inzu
y’Imana, Tugaragaze ko idushimisha.
Inyikirizo
2. Umuryango wacu wa gikristo,
Wunze ubumwe muri iki gihe.
Umugaragu ukiranuka
Atuma ubaho mu mahoro.
Inzu ya Yehova tuyiteho;
Gutanga biyihesha ikuzo.
Iha umugisha ab’inzu yayo,
Tuzayikorera twishimye cyane.
Inyikirizo
Dushyigikire iyo nzu.
‘Muze muyisengeremo.
’Mube mu muryango wayo,
Izabana namwe iteka.