Indirimbo ya 119
Tugundire “ibyiringiro by’umugisha”
1. Abantu barindagira mu mwijima.
Imihati yabo ni imfabusa.
Ububi burogeye bikabije.
Mbega akaga ku banyabyaha!
Inyikirizo
2. Twishimira cyane kumenya impamvu
Yehova yihanganiye ibibi.
Bizavanwaho na Kristo burundu.
Abantu bazishima cyane.
Inyikirizo
3. Hari itangazo ryumvikana hose.
Abantu bagomba kuva mu bwoba.
Ibyaremwe byose bizabaturwa.
Duhange amaso imbere.
Inyikirizo
Mwishime Ubwami buri hafi.
Buzatuvana mu bwoba iteka.
Hehe n’imibabaro mu bantu.
Ibyo byiringiro tubigundire.