Indirimbo ya 123
Komeza kujya mbere!
1. Jya mbere, Jya mbere maze ukure!
Ya ashaka ko tugira ubushobozi.
Rushaho gutunganya umurimo,
Uzabona umugisha.
Bose bashobora kuwukora;
Yesu na we yarawukoraga.
Jya wisunga Imana ngo utagwa.
Ukomeze gushikama.
2. Jya mbere, Jya mbere mu kubwiriza!
Geza ubutumwa bwiza ku bantu bose.
Singiza Yehova wishimye cyane,
Ubwiriza ku nzu n’inzu.
Ntuzigere ukangwa n’abanzi,
Ahubwo ureke bose bumve
Ko Ubwami bw’Imana buri hafi.
Jya utangaza ukuri.
3. Jya mbere, Jya mbere; nta kudohoka
Ubuhanga bwawe ubuteze imbere!
Terwa inkunga n’umwuka w’Imana
Uguheshe ibyishimo.
Ukunde abavandimwe bose;
Mwifatanye mu materaniro.
Jya ubafasha gutera imbere,
Ngo mwerekane umucyo.