INDIRIMBO YA 83
“Ku nzu n’inzu”
Igicapye
1. Tubwirize ku nzu n’inzu,
Tubwirize bose.
Buri mugi, buri rugo,
Intama zigishwe.
Inkuru nziza y’Ubwami,
Yesu yavuze ko
Abasore n’abasaza
Bazayitangaza.
2. Tubwirize ku nzu n’inzu,
Tuvuge ukuri.
Tubwirize abatwumva
Bambaze Yehova.
Tubamenyeshe Yehova
Maze bamwubahe.
Tubwirize ku nzu n’inzu
Bamenye Yehova.
3. Tujye kuri buri rugo
Tubwirize bose.
Uko babyakira kose
Ni bo bahitamo.
Tuzasingiza Yehova,
Tuvuge ukuri.
Tubwiriza ku nzu n’inzu,
Dushaka intama.
(Reba nanone Ibyak 2:21; Rom 10:14.)