Indirimbo ya 103
“Ku nzu n’inzu”
Igicapye
1. Kuri buri rugi n’inzu,
Tubwirize bose.
Buri mugi, buri rugo,
Intama zirishe.
Inkuru nziza y’Ubwami,
Yesu yavuze ko
Abasore n’abasaza
Bazayitangaza.
2. Kuri buri rugi n’inzu,
Vuga iby’ubwami.
Abiyambaza Yehova
Tubibagezeho.
Bambaze bate izina
Ry’uwo batamenye?
Kuri buri rugi n’inzu
Turibamenyeshe.
3. Tujye kuri buri rugo
Tubwirize bose.
Uko bazabyumva kose
Bazihitiramo.
Tuzasingiza Yehova,
Tuvuge ukuri.
Kuri buri rugi n’inzu
Tubona intama.
(Reba nanone Ibyak 2:21; Rom 10:14.)