Indirimbo ya 157
Senga Yehova mu busore bwawe
1. Abana basingije Yehova;
Bakirana ibyishimo Yesu.
Na bo baha ikuzo Imana,
Bifatanya na bakuru babo.
2. Ku babyeyi b’Abakristo bose,
Bagomba kwigisha ’bana babo.
Kugira ngo batinye Yehova.
Bana mujye mu bubaha cyane.
3. Rubyiruko rw’Abakristo mwese,
Muzajye mweza inzira zanyu;
Nimwishingikirize ku Mana,
Muce ukubiri n’incuti mbi.
4. Mukorere Yehova mu kuri,
Mumwibuke mu busore bwanyu.
Muzagira ibyishimo byinshi,
Kandi muzanezeza Yehova.