INDIRIMBO YA 133
Dukorere Yehova mu busore bwacu
Igicapye
1. Twebwe twese abakiri bato
Tujye twumvira Imana yacu.
Iradukunda, ikatwitaho,
Ikaduha n’imigisha myinshi.
2. Babyeyi dukunda, mutwitaho.
Mudufasha gukora ibyiza
Tugashimwa n’Imana n’abantu,
Tukaba incuti za Yehova.
3. Rubyiruko twibuke Yehova
Tumuture ibyiza dufite,
Turusheho kumukunda cyane,
Tuzashimishe umutima we.
(Reba nanone Zab 71:17; Amag 3:27; Efe 6:1-3.)