Indirimbo ya 166
Dore ingabo za Yehova!
1. Ingabo z’Imana
Zarabohowe,
Zivuga Ubwami
Bwa Yesu Kristo.
Zirajya imbere,
Zikanitanga;
Ni n’intwari rwose,
Nta bwo zitinya.
Zizera Yehova;
Zisunga Kristo,
Zitangaza hose:
Ko ategeka.
2. Bakozi b’Imana
Mushakashake,
Intama zaboshywe
Na Babuloni.
Nimuzibohore;
Muhamagare
Muzisaba kuza
Mu Nzu z’Ubwami.
Izo babohoye,
Barazifasha.
Bigisha ukuri
Abantu bose.
3. Imbaga y’abantu
N’abasigaye,
Umutware wabo
Ni Kristo Yesu.
Bagira amakenga,
Batariganya,
Ni ’tsinda ry’intwari,
Ni n’abizerwa.
Basingiza cyane
Imana yabo;
Bakayikorera,
Baguwe neza.