Indirimbo ya 100
Turi ingabo za Yehova!
Igicapye
1. Ingabo za Yehova,
Zarabohowe,
Zibwiriza Ubwami
Bwimitswe bwa Yesu.
Nituba abizerwa,
Tukanitanga,
Ntituzatezuka;
Nta cyo dutinya.
(INYIKIRIZO)
Mwe ngabo za Yehova,
Hamwe na Kristo,
Muvuge mwishimye,
Ko ategeka
2. Bakozi ba Yehova,
Dushakashake
Intama zazimiye
Zirimo ziniha,
Kandi turazibona,
Tukazisura;
Tukazitumira
Mu Nzu y’Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Mwe ngabo za Yehova,
Hamwe na Kristo,
Muvuge mwishimye,
Ko ategeka
3. Ingabo za Yehova
Zumvira Kristo,
Ziteguye “kurwana,”
Zizaba intwari.
Tugire amakenga,
Tutadohoka.
Imbere y’akaga,
Tuzashikama.
(INYIKIRIZO)
Mwe ngabo za Yehova,
Hamwe na Kristo,
Muvuge mwishimye,
Ko ategeka