Indirimbo ya 170
“Imana iboneke ko ari inyakuri”
(Abaroma 3:4, NW )
1. Yehova ni uw’ukuri;
Ntabeshya na rimwe.
Tumwiringire iteka;
Ntiyakwihakana.
Ni umunyakuri rwose;
Nta bwo ahinduka.
Ukuri kwe kuruzuye
Kandi guhoraho.
2. Yohereje Umwana we
Ngo amukorere.
Mu magambo, mu bikorwa,
Yagaragaje ko
Se ari umunyakuri;
Yaramwumviraga.
Yari umukiranutsi,
Afasha intama.
3. Abantu banze ukuri
Bita ku binyoma.
Twe tuzareka Imana
Ibe inyakuri.
Tureka Ijambo ryayo
Rikatuyobora.
Dushaka ukuri kwaryo
Twicisha bugufi.