Indirimbo ya 174
Mube maso, mukomere, mube intwari
1. Mube maso mukomere
Mu ntambara y’ukuri.
Mube abagabo nyabo,
Tuzatsinda nta shiti.
Tugose Abamidiyani;
Kristo, Gideyoni Mukuru,
Ngaho nashoze urugamba
Abanzi basandare.
2. Mukomeze kuba maso,
Muhore mwiteguye.
Buri wese mu mwanya we,
Yumvire Kristo Yesu.
Nitwigana urugero rwe,
Twese tuzemerwa n’Imana.
Turi ingabo zunze ubumwe;
Turi n’indahemuka.
3. Mube maso, mwihangane;
Tegereza Yehova.
Ni we uyobora byose;
Ntazigera atinda.
Umugaba wacu w’ingabo,
Azatumenyesha igihe.
Mumwumvire; murwanirire.
Izina rya Yehova.
4. Mukomeze kuba maso
Mu gihe tubwiriza.
Tugandukire gahunda
Ya gitewokarasi.
Twese turangurure tuti:
‘Inkota y’Imana Yehova,
N’iya Gideyoni mukuru!’
Mugire ubutwari!