Indirimbo ya 184
Abungeri buje urukundo bita ku “ntama” z’Imana
1. Nimushimire Yehova,
We Mwungeri mukuru.
Arinda intama zose
Ziri mu mukumbi we.
2. Twahawe impano bantu,
Batwitaho by’ukuri.
Baritanga mu murimo,
Bakigisha ukuri.
3. Mwe bungeri b’umukumbi,
Mujye mwita ku ntama.
Muzifashe muri byose,
Maze zikure neza.
4. Twumva dutewe inkunga
No gukorera hamwe.
Tuzakorera Imana
Dushyizeho umwete.