Indirimbo ya 187
Byose bihinduwe bishya
1. Ibimenyetso bijya byerekana
Ko Ubwami bw’Imana buganje.
’Mwana wa Yehova arategeka.
Ibyo Imana ishaka bizakorwa.
Inyikirizo
2. Bose barebe Yerusalemu nshya,
Umugeni w’Umwana w’Intama.
Atatswe amabuye y’agaciro,
Kandi umucyo we ni Yehova.
Inyikirizo
3. Uwo murwa ushimishe abantu.
’Miryango yawo irakinguye.
Amahanga abone umucyo.
Bakozi b’Imana mumurike.
Inyikirizo
Dore, ihema ry’Imana,
Riri kumwe natwe abantu.
Ntihazaba imibabaro,
Cyangwa gutaka, cyangwa gupfa;
Imana iti ‘mbigize bishya.
Ibyo byose ni ukuri.’