Indirimbo ya 14
Byose bihinduwe bishya
1. Ibimenyetso bijya byerekana
Ko Ubwami bw’Imana buganje.
Umwana w’Imana arategeka,
Ibyo Yah ashaka bizakorwa.
(INYIKIRIZO)
Dore ihema ry’Imana,
Ribana natwe abantu.
Ntihazaba imibabaro,
Cyangwa gutaka, cyangwa gupfa;
Imana iti ‘mbigize bishya.’
Nta wabishidikanya.’
2. Bose barebe Yerusalemu nshya,
Umugeni w’Umwana w’Intama.
Atatswe amabuye y’agaciro,
Kandi umucyo we ni Yehova.
(INYIKIRIZO)
Dore ihema ry’Imana,
Ribana natwe abantu.
Ntihazaba imibabaro,
Cyangwa gutaka, cyangwa gupfa;
Imana iti ‘mbigize bishya.’
Nta wabishidikanya.’
3. Uwo murwa ushimishe abantu.
Irembo ryawo rirakinguye.
Amahanga abone umucyo;
Bakozi b’Imana mumurike.
(INYIKIRIZO)
Dore ihema ry’Imana,
Ribana natwe abantu.
Ntihazaba imibabaro,
Cyangwa gutaka, cyangwa gupfa;
Imana iti ‘mbigize bishya.’
Nta wabishidikanya.’
(Reba nanone Mat 16:3; Ibyah 12:7-9; 21:23-25.)