Indirimbo ya 192
Tumenyekanishe ukuri k’Ubwami
1. Hari igihe tutamenye
Inzira yo kunyuramo.
Ariko nyuma Yehova
Yohereje umucyo we.
2. Twifitiye umugisha
Wo gukorera Yehova,
Tumenyekanishe neza
Izina rye rikomeye.
3. Tubwiriza ku nzu n’inzu,
No mu mihanda, n’ahandi.
Tuyoborera abantu
Ibyigisho bya Bibliya.
4. Twihatira gutangaza
Ukuri k’Ubwami hose.
Tube abizerwa cyane
Mu murimo wa Yehova.