Indiribo ya 208
Indirimbo y’ibyishimo
1. Mpanda zivuge. Twishime cyane.
Umwami Yesu araganje.
Amajwi y’ibyuma by’umuzika
Arumvikan acyane hose.
Inyikirizo
2. Abantu benshi barakugana.
Barehejwe no kubwiriza.
Baririmbana umunezero,
Barangurura ’majwi hose!’
Inyikirizo
3. Jya wita cyane ku muvandimwe,
Kandi wishyire mu mwanya we.
Mu kuririmba kwacu tuzajye
Dusingiza Imana yacu.
Inyikirizo
Munsi wa Yehova. (Twishime.)
Ubwami bw’Imana (Buze)
Ibyaremwe byose (Byishime)
Duhimbaze turirimbe:
“Agakiza tugakesha wowe
N’Umwana wawe Kristo Yesu.”