Indirimbo ya 219
Intebe y’Ubwami ya Yehova yo mu ijuru
1. Yehova we Mana yonyine,
Intebe ye y’Ubwami Iratatse,
Ikuzo rye rirahebuje.
Ni we Mana y’ituze n’amahoro.
2. Hari n’abakuru b’abami,
Bakikije intebe Ye, y’Ubwami,
Hakaba n’ibizima bine
Bisingiza izina rya Yehova.
3. Hanaturuka imirabyo.
No guhinda kw’inkuba gukomeye.
Inyanja y’ibirahuri yo,
Ishushanya ukwera kwa Yehova.
4. Iryo yerekwa ritangaje,
Rituma tugushima Wowe wera.
Yesu ni umwami uganje.
Tukugana binyuze kuri uwo.