ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • na pp. 17-22
  • Izina ry’Imana n’Abahinduzi ba Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Izina ry’Imana n’Abahinduzi ba Bibiliya
  • Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Barikuyemo
  • Impamvu Abandi Barikoresheje mu Buhinduzi Bwabo
  • Izina ry’Imana n’“Isezerano Rishya”
    Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka
  • A4 Izina ry’Imana mu Byanditswe by’Igiheburayo
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Yehova ni nde?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Inzitizi zituma abantu batamenya icyo izina ry’Imana risobanura
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka
na pp. 17-22

Izina ry’Imana n’Abahinduzi ba Bibiliya

MU ITANGIRA ry’ikinyejana cya kabiri, nyuma y’urupfu rw’uwa nyuma mu ntumwa, igikorwa cyo kunamuka no guta ukwizera kwa Gikristo cyari cyarahanuwe na Yesu hamwe n’abigishwa be cyaragaragaye. Icurabwenge n’inyigisho bya gipagani byaseseye mu itorero; amadini no kwiremamo ibice biravuka, maze kwa kwizera nyakuri kwariho kera kuratokozwa. Ni uko Izina ry’Imana rirekeraho gukoreshwa.

Ubwo Bukristo bw’ubuhakanyi bumaze gusakara, byaje kuba ngombwa ko Bibiliya ihindurwa mu zindi ndimi ivanywe mu Giheburayo n’Ikigiriki bya kera. Abahinduzi bahinduye bate izina ry’Imana mu buhinduzi bwabo? Akenshi bakoresheje ijambo risobanura “Umwami.” Ubuhinduzi bwamamaye cyane muri icyo gihe bwari Vulgate y’Ikilatini, ubuhinduzi bwa Bibiliya bwa Jerome mu Kilatini cyavugwaga na rubanda rwa giseseka. Mu guhindura Tetaragaramu (YHWH), Jerome yayisimbuje ijambo Dominus, “Umwami.”

Ubwo indimi nshya, nk’Igifaransa, Icyongereza n’Igihisipaniya, biza kuvuka i Burayi. Icyakora Kiliziya Gatolika yakomye mu nkokora abashakaga guhindura Bibiliya muri izo ndimi nshya. Bityo rero, mu gihe Abayahudi bakoreshaga Bibiliya mu rurimi rw’Igiheburayo cya kera bangaga kuvuga izina ry’Imana iyo bahuraga na ryo, “Abakristo” benshi bagiye bumva basomerwa Bibiliya yahinduwe mu Kilatini idakoresha iryo zina.

Igihe kigeze, izina ry’Imana ryongeye gukoreshwa. Mu wa 1278 ryabonetse mu Kilatini mu gitabo cyitwa Pugio Fidei (Inkota y’Ukwizera) cyanditswe na Raymundus Martini, umunwani w’Umuhisipaniya. Raymundus Martini yakoresheje Yohoua.a Mu gihe kitarambiranye, mu wa 1303, uwitwa Porchetus de Salvaticis yaje kurangiza kwandika igitabo cyitwa Victoria Porcheti adversus impios Hebraeos (Ugutsinda kwa Porchetus ku Baheburayo Batubaha Imana). Muri icyo gitabo na ho yavuze izina ry’Imana, aryandika mu buryo bunyuranye Iohouah, Iohoua na Ihouah. Ni bwo mu wa 1518, uwitwa Petrus Galatinus asohoye igitabo cyitwa De arcanis catholicae veritatis (Ibihereranye n’Amabanga y’Ukuri Kwamamaye Hose) aho izina ry’Imana yaryanditse gutya ngo Iehoua.

Iryo zina ryabonetse ubwa mbere muri Bibiliya y’Icyongereza mu wa 1530, ubwo William Tyndale yasohoraga ubuhinduzi bw’ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya. Yashyizemo izina ry’Imana, ari na ryo ubusanzwe ryakomeje kwandikwa gutya ngo Iehouah, mu miromgo myinshi,b kandi muri ubwo buhinduzi yashyizemo ubusobanuro bugira buti “Iehovah ni izina ry’Imana . . . Usibye n’ibyo kandi, aho mubona hose UMWAMI mu nyuguti nkuru (uretse wenda nk’igihe haba hari ikosa ryakozwe mu icapwa) rizaba ari Iehovah mu Giheburayo.” Uhereye ubwo havuka akamenyero ko gukoresha Izina rya Yehova mu mirongo mike gusa n’aho ahandi hose bakajya bandika “UMWAMI” cyangwa “IMANA” mu mwanya warimo Tetaragaramu mu nyandiko z’Igiheburayo cya kera.

Mu wa 1611, hasohowe ubuhinduzi bwaje kwamamara kurusha ubundi, mu Cyongereza Authorized Version. Muri ubwo buhinduzi iryo zina ryabonekaga incuro enye mu mirongo y’ingenzi (Kuva 6:3; Zaburi 83:18; Yesaya 12:2; 26:4). Na ho “Yah,” uburyo buhinnye bw’iryo zina mu mvugo yo gusiga, yabonekaga muri Zaburi 68:4. Kandi iryo zina ryabonekaga mu buryo bwuzuye mu mazina y’ahantu nka “Yehova-yire” (Itangiriro 22:14; Kuva 17:15; Abacamanza 6:24). Nyamara nk’uko Tyndale yabigenje, ahenshi abahinduzi basimbuza iryo zina ry’Imana ijambo “UMWAMI” cyangwa “IMANA.” Ariko se niba izina ry’Imana ryarashoboye kuboneka mu mirongo ine, ni kuki ritashoboraga kuboneka no mu yindi mirongo ibihumbi n’ibihumbi risanzwe ribonekamo mu Giheburayo cya kera?

Ibimeze nk’ibyo byarimo biba no mu rurimi rw’Ikidage. Mu wa 1534 uwitwa Martin Luther yasohoye Bibiliya yuzuye yahinduye akurikije indimi za kera. Kubera impamvu runaka, yarifashe ntiyashyiramo izina ry’Imana ahubwo arisimbura amagambo nka HERR (“UMWAMI”). Nyamara yari azi izina ry’Imana, kubera ko mu kibwiriza cye yatanze mu wa 1526, gihereranye na Yeremia 23:1-8, yagize ati “Iri zina Yehova, Umwami, ni iry’Imana y’ukuri yonyine.”

Mu wa 1543 Luther yanditse yeruye nk’uko yari asanzwe abigenza ati “Kuba [Abayahudi] ubu bavuga ko izina Yehova ridashobora kuvugwa, bigaragaza ko batazi icyo baba bavuga. . . . Niba se rishobora kwandikishwa ikaramu na wino, ni kuki ridashobora kuvugwa, kandi ari byo byoroshye kuruta kuryandika n’ikaramu na wino? Ni kuki se batavuga nanone ko ari iridashobora kwandikwa, iridasomwa cyangwa iridashobora gutekerezwaho? Iyo umuntu atekereje neza, asanga bikabije kutabamo ubwenge.” Nyamara ariko, Luther ntacyo yakosoye mu buhinduzi bwe bwa Bibiliya. Icyakora, mu yindi myaka yakurikiyeho nyuma y’aho, izindi Bibiliya z’Ikidage zagiye zibonekamo iryo zina ku murongo wo mu Kuva 6:3.

Mu binyejana byakurikiyeho, abahinduzi ba Bibiliya babogamiye muri rumwe mu mpande zombi. Bamwe birinze rwose gukoresha izina ry’Imana, abandi barikoresha mu buryo burambuye cyane mu Byanditswe bya Giheburayo, bifashisha uburyo bwa Yehova cyangwa se ubwa Yahweh. Nimucyo dusuzume ubuhinduzi bubiri bwirinze gukoresha iryo zina kandi turebe n’impamvu yabiteye, dukurikije uko abahinduzi babwo babisobanura.

Impamvu Barikuyemo

Ubwo J. M. Powis Smith na Edgar J. Goodspeed bandikaga ubuhinduzi bwa Bibiliya buhuje n’igihe tugezemo mu wa 1935, abasomyi basanze amagambo UMWAMI n’IMANA yarakoreshejwe ahantu henshi mu mwanya w’izina ry’Imana. Impamvu yari yasobanuwe mu ijambo ry’ibanze: “Muri ubu buhinduzi, twakurikije umugenzo wa kidini w’Abayahudi maze dukoresha ijambo ‘UMWAMI’ mu mwanya w’izina ‘Yahweh’ n’interuro ‘Umwami Imana’ mu mwanya w’interuro ‘Umwami Yahweh.’ Ahantu hose hashyizwe amagambo ‘Umwami’ cyangwa ‘Imana’ mu mwanya wa ’Yahweh’, hagiye hakoreshwa inyuguti zo mu cyapa zanditse mu nyuguti nto.”

Ubwo rero, bikaba byari bitandukanye cyane n’umugenzo w’Abayahudi basomaga YHWH ariko bakavuga ngo “Umwami,” ari na byo iryo jambo ry’ibanze rivugaho aya magambo ngo “Umuntu wese rero ushaka kurinda ubusugire bw’inyandiko ya kera y’umwimerere ajye asoma ngo ‘Yahweh’ ahantu hose abona ijambo UMWAMI cyangwa IMANA!”

Iyo usomye utyo, hari ikibazo uhita wibaza: Niba se gusoma ngo “Yahweh” mu mwanya w’“UMWAMI” ari byo bikomeza “ubusugire bw’inyandiko ya kera y’umwimerere,” ni kuki abahinduzi batakoresheje “Yahweh” mu buhinduzi bwabo? Ni kuki se, nk’uko babyivugira ubwabo, ‘basimbuje’ ijambo “UMWAMI” izina ry’Imana bityo bagapfukirana ubusugire bw’inyandiko ya kera y’umwimerere?

Abahinduzi bavuga ko bakurikizaga umugenzo wa kidini w’Abayahudi. Ariko se ibyo birakwiriye ku Mukristo? Wibuke ko, Abafarisayo, abari batsimbaraye ku mugenzo wa kidini w’Abayahudi, ari bo bihakanye Yesu ni uko na we akababwirwa ati “Ijambo ry’Imana mwarihinduy’ ubusa, ngo mukomez’ imigenzo yanyu” (Matayo 15:6). Mu by’ukuri guhindura ibintu gutyo bicogoza imbaraga z’Ijambo ry’Imana.

Mu wa 1952 hasohotse ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu Cyongereza, Revised Standard Version maze iyo Bibiliya na yo ikomeza gukoresha ya magambo asimbura izina ry’Imana. Icyo kintu cyagombaga gukurikiranirwa hafi kubera ko ubuhinduzi bwa kera bwa American Standard Version ari na bwo bwaje kunonosorwa bugahinduka Revised Standard Version bwo bwari bwakoresheje izina rya Yehova mu Byanditswe bya Giheburayo byose. Bityo rero, gukuramo iryo zina ni ugutandukira bikabije. Ariko se ni kuki babikoze?

Dore ibyo dusoma mu ijambo ry’ibanze ryo muri Revised Standard Version: “Komite yongeye gukurikiza akamenyero gasanzwe ka King James Version [ni ukuvuga ako kuvanamo izina ry’Imana] kubera impamvu ebyiri: (1) ijambo ‘Yehova’ ntirikwiranye neza n’uburyo ubwo ari bwo bwose iryo zina ryakoreshwagamo mu Giheburayo; kandi (2) gukoresha izina bwite iryo ari ryo ryose ry’Imana imwe rukumbi, nk’aho hari izindi mana yagombaga kwitandukanya na zo, byaje kurekwa mu idini ya Kiyahudi mbere y’igihe cya Gikristo bityo bikaba bitaberanye rwose no kwizera kwa Kiliziya ya Gikristo guhuriweho n’abantu benshi.”

Mbese, izo ni impamvu zakwitwazwa? Nk’uko byavuzwe mbere, izina Yesu ntirihuje neza n’uburyo bwakoreshagwa kera n’abigishwa be bashaka kuvuga izina ry’Umwana w’Imana. Nyamara ibyo ntibyabujije iyo Komite gukoresha iryo zina ngo ikoreshe mu mwanya waryo ibyitiriro nk’“Umuhuza” cyangwa “Kristo.” Yego ibyo byitiriro birakoreshwa, ariko byiyongera ku izina Yesu, ntibirisimbura.

Na ho ku byerekeye ingingo ivuga ko nta zindi mana Imana y’ukuri igomba kwitandukanya na zo, ibyo si byo rwose. Hari za miriyoni na za miriyoni z’imana zisengwa n’abantu. Intumwa Paulo yabivuzeho muri aya magambo ngo “Harihw ibindi byitw’ imana” (1 Abakorinto 8:5; Abafilipi 3:19). Birumvikana ko hari Imana imwe gusa y’ukuri, nk’uko Paulo yakomeje abivuga. Bityo, kimwe mu byiza bikomeye byo gukoresha izina ry’Imana y’ukuri ni uko riyitandukanya n’imana z’ibinyoma zose. Ikindi kandi, niba gukoresha izina ry’Imana “bidakwiriye na gato” se, ni kuki riboneka hafi incuro 7.000 mu Byanditswe bya kera by’umwimerere bya Giheburayo?

Impamvu nyakuri ni uko abahinduzi benshi batiyumvishije ko iryo zina, hamwe n’uburyo rivugwamo muri iki gihe, ridakwiriye kuba muri Bibiliya. Barishyize mu buhinduzi bwabo, kandi iteka ingaruka yagiye iba iy’uko bene ubwo buhinduzi bwagaragaye ko ari bwo buhesha icyubahiro kurushaho Umuhanzi wa Bibiliya kandi bukaba bwegereye kurushaho inyandiko ya kera y’umwimerere. Ubuhinduzi bumwe bukoreshwa cyane bubonekamo iryo zina ni ubwitwa Valera (Bwasohowe mu wa 1602, mu Gihisipaniya), Almeida (Bwasohowe mu wa 1681, mu Giporutugali), ubuhinduzi bwa kera bw’umwimerere bwa Elberfelder (Bwasohowe mu wa 1871, mu Kidage), hamwe na American Standard Version (Bwasohowe mu wa 1901, mu Cyongereza). Ubuhinduzi bumwe, nka Bible de Jérusalem, na bwo bukoresha neza izina ry’Imana icyakora mu buryo bwa Yahweh.

Ngaho noneho soma ibyo abahinduzi bamwe bakoresheje iryo zina mu buhinduzi bwabo babivuzeho maze ugereranye ibitekerezo byabo n’iby’abarivanye mu mwanya waryo.

Impamvu Abandi Barikoresheje mu Buhinduzi Bwabo

Dore ibyavuzwe n’abahinduzi ba American Standard Version yo mu wa 1901: “[Abahinduzi] bose bageze ku mwanzuro w’uko umuziririzo wa Kiyahudi watumaga abantu bumva ko Izina ry’Imana ryari iryera cyane ku buryo ritavugwa, utangomba gukomeza kugenga ubuhinduzi mu Cyongereza cyangwa ubundi buhinduzi ubwo ari bwo bwose bw’Isezerano rya Kera . . . Iryo Zina ry’Urwibutso, rivugwa mu Kuva 3:14, 15, kandi rigatsindagirizwa kenshi na kenshi mu nyandiko za kera z’umwimerere z’Isezerano rya Kera, ryerekana ko Imana ari Imana yihariye, Imana y’isezerano, Imana y’ibyahishuwe, Umucunguzi, Incuti y’ubwoko bwayo . . . Iryo zina ryihariye rikungahaye ku bihereranye n’uko ari iryera, ubu ryashubijwe mu mwanya udashidikanywaho urikwiye mu nyandiko yera.”

Mu buryo nk’ubwo, mu ijambo ry’ibanze ry’ubuhinduzi bwa kera bw’Ikidage bwa Elberfelder Bibel dusoma ngo “Yehova. Twagumanye iryo zina ry’Imana y’Isezerano ry’Isirayeli kubera ko umusomyi amaze imyaka arimenyereye.”

Steven T. Byington, umuhinduzi wa The Bible in Living English, arasobanura impamvu akoresha izina ry’Imana: “Imyandikire n’imivugire nta bwo ari byo bya ngombwa cyane. Icya ngombwa ni ukuzirikana cyane ko iryo ari izina bwite ryihariye. Hari imirongo myinshi idashobora kumvikana neza turamutse turisimbuje izina rusange nk’‘Umwami,’ nanone kandi byarushaho kuba bibi turisimbuje izina-ntera [urugero, nk’Uwiteka].”

Hari ubundi buhinduzi bwa J. B. Rotherham bushimishije. Yakoresheje izina ry’Imana mu buhinduzi bwe ariko ahitamo uburyo bwa Yahweh. Nyamara mu gitabo cya nyuma y’aho, Studies in the Psalms, cyasohotse mu wa 1911, yaje kugaruka ku buryo bw’imyandikire ya Yehova. Kubera iki? Arasobanura: “JEHOVAH.—Gukoresha ubwo buryo bw’Icyongereza bw’izina ry’Urwibutso (Kuva 3:18) muri ubu buhinduzi bwa Zaburi ntibyatewe n’ugushidikanya runaka ku byerekeye imvugo nyakuri, ari yo Yahwéh; ahubwo ni uko twahisemo ku bushake ubuhamya bukwiriye kugira ngo dukomeze gukoresha uburyo buhuje n’uko abantu basanzwe bamenyereye kumva no kubona ibintu nk’ibi, kandi muri byo, icya ngombwa akaba ari ugushaka kumenya mu buryo bworoshye izina ry’Imana.”

Muri Zaburi 34:3, MN, abasenga Yehova baterwa inkunga muri aya magambo ngo “Mufatanye nanjye guhimbaza Yehova dushyirane hejuru izina rye.” Ni gute abasomyi b’ubuhinduzi bwa Bibiliya budakoresha izina ry’Imana bakwitabira byuzuye iyo nkunga baterwa? Abakristo bishimira ko nibura hari abahinduzi bamwe bagize ubutwari bwo gushyira izina ry’Imana mu buhinduzi bwabo bw’Ibyanditswe bya Giheburayo, bityo bakagumishaho icyo Smith na Goodspeed bita “ubusugire bw’inyandiko ya kera y’umwimerere.”

Nyamara, abahinduzi benshi, n’ubwo baba bashyira izina ry’Imana mu Byanditswe bya Giheburayo, barifata ntibarishyire mu Byanditswe bya Gikristo mu Kigiriki, “Isezerano Rishya.” Ni iyihe mpamvu ibibatera? Mbese, haba hari impamvu yo gushyira izina ry’Imana muri icyo gice cya nyuma cya Bibiliya?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imirimo yo gucapa icyo gitabo yakozwe mu binyejana byinshi byakurikiyeho, nyamara bakomeje kurekeramo iryo zina ry’Imana Yehova

b Itangiriro 15:2; Kuva 6:3; 15:3; 17:16; 23:17; 33:19; 34:23; Gutegeka 3:24. Tyndale yashyize izina ry’Imana no muri Ezekieli 18:23 na 36:23, mu buhinduzi bwe bwongerewe ku musozo wa The New Testament, Antwerp, 1534.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]

Abahinduzi ba Authorized Version baretse izina ry’Imana, Yehova mu mirongo ine gusa, ahandi hose bakagenda barisimbuza IMANA n’UMWAMI.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

Niba gukoresha izina ry’Imana “bidakwiriye na gato” se, ni kuki riboneka hafi incuro 7.000 mu Byanditswe bya kera by’umwimerere bya Giheburayo?

[Agasanduku\Amafoto yo ku ipaji ya 20, 21]

Kurwanya Izina ry’Imana

Ubu nta buhinduzi bwa Bibiliya bukoreshwa mu rurimi rw’Icyafurikana (ruvugwa n’abo muri Afurika y’Epfo bakomoka mu Buholandi) burimo izina ry’Imana. Ibyo biratangaje, kuko ubuhinduzi bwinshi bwo mu ndimi za kavukire zivugwa muri icyo gihugu bukoresha iryo zina mu bwisanzure. Reka turebe uko ibyo byaje.

Ku wa 24 Kanama 1878, mu nama yahuje Abaafrikana buzuye (G.R.A.), havutse icyifuzo gikomeye cyo guhindura Bibiliya mu rurimi rw’ Icyafurikana. Nyuma y’imyaka itandatu, icyo kibazo cyongeye kubyutswa maze baza gufata umwanzuro w’uko bagomba guhita batangira guhindura Bibiliya bayivanye mu ndimi za kera z’umwimerere. Uwo murimo washinzwe uwitwa S.J. du Toit, Umuyobozi w’Uburezi muri Transvaal.

Mu ibarwa irimo amabwiriza yohererejwe du Toit harimo n’aya magambo akurikira: “Izina bwite ry’Umwami, Yehova cyangwa se Yahvê, ntirigahindurwe [ni ukuvuga ko ritagomba gusimbuzwa Umwami cyangwa Imana].” S.J. du Toit yahinduye ibitabo birindwi bya Bibiliya mu Cyafurikana, kandi izina Yehova ryabonekaga hose.

Hari n’ibindi bitabo byo muri Afurika y’Epfo byigeze kujya bibonekamo izina ry’Imana. Urugero, nko muri De Korte Catechismus (Gatigisimu Ihinnye) ya J. A. Malherbe yo mu wa 1914, harimo ibi bikurikira: “Izina ry’ingenzi ry’Imana ni irihe?” Igisubizo cyari ikihe? “Yehova, ari na ryo ryanditswe ngo UMWAMI mu nyuguti nkuru muri Bibiliya zacu. Iryo [zina] ntiryigeze rigirira ikiremwa na kimwe rihabwa.”

Muri Die Katkisasieboek (gatigisimu yasohowe n’umuryango witwa Federated Sunday School Commission wa Kiliziya ivuguruye y’Abaholandi yitwa Dutch Reformed yo muri Afurika y’Epfo) harimo iki kibazo: “None se ni ukuvuga ko tutagomba kujya dukoresha izina Yehova cyangwa MWAMI? Abayahudi bo ni ko babigenza . . . Icyo si cyo itegeko rishaka kuvuga . . . Dushobora gukoresha Izina ryayo, dupfa gusa kutarivugira ubusa.” Kugeza vuba aha, ibitabo biherutse gucapwa bya Die Halleluja (igitabo cy’indirimbo) na cyo cyarimo izina Yehova mu ndirimbo zimwe.

zimwe.

Icyakora, ubuhinduzi bwa du Toit ntibwakunzwe na benshi maze mu wa 1916 hashyirwaho Akanama k’Ubuhinduzi bwa Bibiliya kugira ngo gahagararire imirimo y’icapwa rya Bibiliya mu Cyafurikana. Ako Kanama kihaye umugambi wo kuvana izina rya Yehova muri Bibiliya. Mu wa 1971 Umuryango wa Bibiliya wo muri Afurika y’Epfo wasohoye “ubuhinduzi bw’agateganyo” bw’ibitabo bike bya Bibiliya mu Cyafurikana. N’ubwo izina ry’Imana ryari mu ijambo ry’ibanze, ariko ntiryakoreshejwe mu nyandiko z’ubwo buhinduzi. Mu buryo buhuje n’ubwo, mu wa 1979 haje kuboneka ubuhinduzi bushya bw’“Isezerano Rishya” na Zaburi na bwo butarimo izina ry’Imana.

Byongeye kandi, kuva mu wa 1970 nta kanunu k’izina Yehova kakirangwa mu gitabo Die Halleluja. Ndetse n’icapwa rya gatandatu ry’ubuhinduzi bwavuguruwe bwa Die Katkisasieboek, ryasohowe na Kiliziya ivuguruye y’Abaholandi yitwa Dutch Reformed yo muri Afurika y’Epfo ubu na ryo ryakuyemo iryo zina.

Koko rero, imihati yo gutsembaho izina Yehova ntigarukira gusa ku bitabo. Urusengero rwa Kiliziya Ivuguruye y’Abaholandi yitwa Dutch Reformed Church y’i Paarl rwari rufite ibuye ry’imfuruka ryanditseho aya magambo ngo JEHOVAH JIREH (“Yehova Azatanga”). Ifoto y’urwo rusengero n’ibuye ryarwo yasohotse mu igazeti Réveillez-vous! yo ku wa 22 Ukwakira 1974 mu rurimi rw’Icyafurikana. Kuva icyo gihe, iryo buye ryasimbujwe irindi ryanditseho ngo DIE HERE SAL VOORSIEN (“UMWAMI azatanga”). Isomo rya Bibiliya n’itariki byari kuri iryo buye ntibyahinduwe, ariko izina Yehova ryakuweho.

Kubera iyo mpamvu, hari Abanyafurikana benshi muri iki gihe batazi izina ry’Imana. Abanyamadini barizi na bo barifata bakanga kurikoresha. Bamwe ndetse bararirwanya cyane, bakagera aho bavuga ko izina ry’Imana ari UMWAMI, ni uko bakihandagaza bavuga ko Abahamya ba Yehova ari bo bihimbiye iryo zina Yehova.

[Amafoto]

Kiliziya ivuguruye y’Abaholandi yitwa Dutch Reformed i Paarl, muri Afurika y’Epfo. Kera, izina Yehova ryari ryanditse ku ibuye ry’imfuruka (hejuru iburyo). Hanyuma ryaje gukurwaho (hejuru ibumoso)

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Izina ry’Imana mu buryo bwa Yohoua ryakoreshejwe mu wa 1278 mu gitabo Pugio Fidei nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko (yo mu kinyejana cya 13 cyangwa cya 14) yo mu nzu y’ibitabo yitiriwe Mutagatifu Geneviève, i Paris, mu Bufaransa (ku ipaji ya 162b)

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Mu buhinduzi bwe bw’ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya, bwasohowe mu wa 1530, William Tyndale yashyize izina ry’Imana mu Kuva 6:3. Mu ijambo yanditse rihereranye n’ubwo buhinduzi, yasobanuye iby’iyo mikoreshereze y’iryo zina ry’Imana

[Aho ifoto yavuye]

(Iyi foto yakoreshejwe ku ruhushya rw’Inzu y’Ibitabo y’Umuryango wa Bibiliya y’Abanyamerika, New York).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze