Hari Ibihe Byiringiro Ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?
“Umuntu napfa azongera abeho?” Uko ni ko umugabo witwa Yobu yibajije kera (Yobu 14:14). Wenda nawe waba warigeze kwibaza icyo kibazo. Wakumva umeze ute uramutse umenye ko bishoboka kongera kubona abantu bawe wakundaga bapfuye, mukabana hano ku isi mu buzima bwiza cyane?
Bibiliya isezeranya ko ‘abawe bapfuye bazaba bazima. Bazazuka.’ Nanone Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi kandi bazayituraho iteka ryose.”—Yesaya 26:19; Zaburi 37:29, NW.
Kugira ngo twiringire koko amasezerano nk’ayo, dukwiriye gusubiza bimwe mu bibazo by’ingenzi abantu bibaza: kuki abantu bapfa? Abapfuye bagiye he? Ni iki cyatwemeza ko bazongera kubaho?
Urupfu n’uko bigenda iyo umuntu apfuye
Bibiliya igaragaza neza ko mu mizo ya mbere umugambi w’Imana utari uw’uko umuntu apfa. Yaremye umugabo n’umugore ba mbere, Adamu na Eva, ibashyira muri paradizo yari ku isi yitwa Edeni, maze ibategeka kubyara abana no kwagura paradizo igakwira isi yose. Bari kuzapfa ari uko barenze ku mategeko y’Imana.—Itangiriro 1:28; 2:15-17.
Adamu na Eva babaye indashima ntibazirikana ineza Imana yari yabagiriye, ntibumvira, maze bahabwa igihano bari barabwiwe. Imana yari yarabwiye Adamu iti “uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Mbere y’uko Adamu aremwa, ntiyariho; yari umukungugu. Bitewe n’uko Adamu yasuzuguye cyangwa agakora icyaha, yahanishijwe igihano cyo gusubira mu mukungugu, ni ukuvuga imimerere itarimo ubuzima.
Bityo rero, urupfu ni ikinyuranyo cy’ubuzima. Bibiliya igaragaza iryo tandukaniro igira iti ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho’ (Abaroma 6:23). Bibiliya yerekana ko urupfu ari ukutagira ubwimenye ubwo ari bwo bwose, igira iti ‘abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi’ (Umubwiriza 9:5). Iyo umuntu apfuye, Bibiliya ivuga ko ‘umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira.’—Zaburi 146:3, 4.
Ariko se, Adamu na Eva ko ari bo bonyine basuzuguye itegeko ryatanzwe muri Edeni, kuki twese dupfa? Ni uko twese twavutse nyuma yo kutumvira kwa Adamu: bityo twese twarazwe icyaha n’urupfu. Bibiliya ibisobanura igira iti “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu], urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.”—Abaroma 5:12; Yobu 14:4.
Ariko wenda hari uwakwibaza ati “ese abantu ntibafite ubugingo budapfa cyangwa roho ikomeza kubaho iyo umuntu apfuye? Hari abantu benshi bagiye babyigisha ndetse bakanavuga ko urupfu ari umuryango ugana mu bundi buzima. Nyamara icyo gitekerezo ntikiva muri Bibiliya. Ahubwo Ijambo ry’Imana ryigisha ko wowe ubwawe uri ubugingo, kandi ko mu by’ukuri ubugingo bwawe ari wowe ubwawe, ni ukuvuga ibintu byose bikuranga: umubiri wawe, ibitekerezo byawe n’ubwenge bwawe (Itangiriro 2:7; Yeremiya 2:34; Imigani 2:10). Nanone Bibiliya igira iti “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). Nta na hamwe Bibiliya yigisha ko umuntu afite ubugingo cyangwa roho idashobora gupfa, ikomeza kubaho iyo umubiri upfuye.
Uko abantu bashobora kongera kubaho
Nyuma y’aho icyaha n’urupfu bigereye mu bantu, Imana yahishuye umugambi wayo wo kugarura abapfuye mu buzima binyuze ku muzuko. Bibiliya isobanura igira iti ‘Aburahamu yumvaga ko Imana yashoboraga ndetse no kuzura [umuhungu we Isaka] mu bapfuye’ (Abaheburayo 11:17-19, NW). Ukwizera kwa Aburahamu ntikwari gushingiye ku busa, kuko Bibiliya ivuga ko Ishoborabyose ‘atari Imana y’abapfuye, ahubwo ari iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima.’—Luka 20:37, 38.
Imana Ishoborabyose ifite ububasha bwo kuzura abantu ishaka kandi iranabyifuza. Yesu Kristo ubwe yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo.”—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.
Nyuma gato y’aho Yesu avugiye ayo magambo, yaje guhura n’abantu bari bagiye guhamba, bava mu mugi wa Nayini wo muri Isirayeli. Umusore wari wapfuye yari umwana w’ikinege w’umupfakazi. Yesu yabonye agahinda kenshi uwo mugore yari afite, amugirira impuhwe. Nuko abwira uwari wapfuye ati “muhungu, ndagutegetse byuka,” maze umuhungu arabaduka, Yesu amushyikiriza nyina.—Luka 7:11-17.
Nk’uko byagendekeye uwo mupfakazi, nanone habaye ibyishimo byinshi igihe yajyaga mu nzu ya Yayiro, umutware w’isinagogi y’Abayuda. Umukobwa we w’imyaka 12 yari yapfuye. Icyakora Yesu ageze kwa Yayiro, yagiye aho uwo mwana wari wapfuye yari ari, maze aravuga ati “mukobwa, byuka!” Nuko uwo mwana w’umukobwa arahaguruka.—Luka 8:40-56.
Hashize iminsi, Lazaro incuti ya Yesu yarapfuye. Ubwo Yesu yageraga iwe, Lazaro yari amaze iminsi ine apfuye. Nubwo Marita mushiki wa Lazaro yari ababaye cyane, yagaragaje ibyiringiro bye avuga ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.” Ariko Yesu yagiye ku gituro, ategeka ko bakuraho igitare maze arahamagara ati “Lazaro, sohoka” maze arasohoka.—Yohana 11:11-44.
Dutekereze gato kuri ibi: mu minsi ine Lazaro yamaze yarapfuye, yari mu yihe mimerere? Nta kintu Lazaro yavuze gifitanye isano n’umunezero wo mu ijuru cyangwa umubabaro wo mu muriro w’iteka, kuko iyo aza kuba yaragiye ahantu nk’aho atari kubura kubivuga. Lazaro yari yarapfuye, nta kintu na kimwe azi, kandi yari kuguma muri iyo mimerere kugeza ku “muzuko wo ku munsi w’imperuka,” iyo Yesu atamuzura.
Ni iby’ukuri ko ibyo bitangaza bya Yesu byabaye ibyiza by’igihe gito gusa, kuko abantu yazuye bongeye gupfa. Nyamara, ubu hashize imyaka irenga 1.900 Yesu atanze gihamya y’uko abantu bashobora kongera kubaho babikesheje imbaraga z’Imana. Bityo, ibitangaza bya Yesu byerekanye mu rugero ruto ibizaba ku isi igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi.
Mu gihe uwo wakundaga apfuye
Urupfu ni umwanzi. Iyo uwo mwanzi agutwaye umuntu, ushobora kugira agahinda kenshi nubwo waba ufite ibyiringiro by’umuzuko. Aburahamu yizeraga ko umugore we azongera kubaho, nyamara Bibiliya ivuga ko ‘Aburahamu yaje kuborogera Sara, amuririra’ (Itangiriro 23:2). Yesu we yabyifashemo ate? Igihe Lazaro yapfaga, Yesu ‘yasuhuje umutima arawuhagarika,’ maze nyuma yaho “ararira” (Yohana 11:33, 35). Ubwo rero, kuririra uwawe wapfuye ntibigaragaza intege nke.
Iyo umwana apfuye bibabaza nyina mu buryo bwihariye. Bibiliya ivuga iby’agahinda kenshi umubyeyi wapfushije umwana agira (2 Abami 4:27). Birumvikana ko ibyago nk’ibyo bitera na se w’umwana agahinda. Igihe Umwami Dawidi yapfushaga umuhungu we Abusalomu, yaraboroze ati “ye baba we . . . iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe.”—2 Samweli 18:33.
Icyakora, kubera ko wiringira ko hazabaho umuzuko, agahinda kawe kazashira. Nk’uko Bibiliya ibivuga ‘ntuzababara nk’abadafite ibyiringiro’ (1 Abatesalonike 4:13). Ahubwo uzasenge Imana kuko Bibiliya isezeranya ko ‘izakuramira.’—Zaburi 55:23.
Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose ya Bibiliya yavanywe muri Bibiliya Yera 2001.