ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/11 pp. 6-7
  • Ikibazo cya 2: Bizangendekera bite nimfa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikibazo cya 2: Bizangendekera bite nimfa?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Abapfuye bari he?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Iyo umuntu apfuye ajya he?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • “Urupfu rumizwe no kunesha”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Hari Ibihe Byiringiro Ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?
    Hari Ibihe Byiringiro Ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/11 pp. 6-7

Ikibazo cya 2: Bizangendekera bite nimfa?

ROMAN yari akiri muto igihe incuti ye yahitanwaga n’impanuka y’imodoka. Yagize ati “urupfu rw’incuti yanjye rwaranshegeshe cyane. Nyuma y’iyo mpanuka, namaze imyaka myinshi nibaza uko bitugendekera iyo dupfuye.”

Kuki kwibaza icyo kibazo bikwiriye?

Abantu muri kamere yabo bumva batapfa. Uko imyaka dufite yaba ingana kose, ntituba twifuza gupfa. Abantu benshi batinya ibizababaho nyuma yo gupfa.

Bamwe basubiza bate icyo kibazo?

Abantu benshi bizera ko hari ikintu runaka kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo amaze gupfa. Bizera ko abantu beza bahabwa ingororano mu ijuru, mu gihe ababi bo bababazwa iteka bitewe n’ibyaha byabo. Abandi bo batekereza ko iyo umuntu apfuye adakomeza kubaho kandi ko amaherezo yibagirana burundu.

Ni iki ibyo bisubizo byumvikanisha?

Igisubizo cya mbere cyumvikanisha ko iyo umuntu apfuye, ataba mu by’ukuri apfuye. Icya kabiri cyumvikanisha ko kubaho nta cyo bimaze. Abumva ko kubaho nta cyo bimaze bashobora kugira imitekerereze ikocamye, bakavuga bati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa.”—1 Abakorinto 15:32.

Ni iki Bibiliya yigisha?

Bibiliya ntiyigisha ko hari ikintu runaka kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo apfuye. Imana yahumekeye Umwami Salomo maze arandika ati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). ‘Udafite icyo azi’ ntamenya imimerere arimo. Nta byiyumvo aba afite kandi nta cyo yakora. Ku bw’ibyo, umuntu wapfuye ntashobora gufasha uriho cyangwa ngo abe yamugirira nabi.

Mu buryo bunyuranye n’ibyo abantu benshi bemera, Imana ntiyaremye abantu ifite umugambi w’uko amaherezo bazapfa. Igihe yaremaga umuntu wa mbere ari we Adamu, yamuhaye ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Imana yavuze ibihereranye n’urupfu ubwo yabwiraga Adamu igihano yari guhabwa mu gihe yari kuba atumviye. Yabujije Adamu kurya ku mbuto z’igiti kimwe, hanyuma imuha umuburo w’uko nazirya ‘azapfa’ nta kabuza (Intangiriro 2:17). Iyo Adamu na Eva bakomeza kumvira Imana, bo n’abari kubakomokaho bose bari kubaho iteka ku isi.

Adamu yahisemo kwirengagiza umuburo Imana yari yaramuhaye. Igihe yangaga kumvira Imana, yakoze icyaha, akaba ari yo mpamvu yapfuye (Abaroma 6:23). Nta kintu runaka cyari muri Adamu cyakomeje kubaho amaze gupfa. Ahubwo igihe yapfaga byarangiriye aho. Imana yabwiye Adamu iti “uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira” (Intangiriro 3:19). Kubera ko twese twakomotse kuri Adamu, yaturaze icyaha n’urupfu.—Abaroma 5:12.

Nubwo Adamu yahisemo kutumvira, Imana izasohoza umugambi wayo w’uko abantu batunganye bakomoka kuri Adamu batura ku isi bakayuzura (Intangiriro 1:28; Yesaya 55:11). Vuba aha Yehova azazura abenshi mu bapfuye. Intumwa Pawulo yavuze iby’icyo gihe agira ati “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.

Roman twigeze kuvuga yize Bibiliya maze amenya icyo yigisha ku birebana n’urupfu no ku birebana na Yehova Imana. Ibyo yamenye byaramufashije cyane. Soma inkuru ye mu ngingo y’iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.

Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’uko bigendekera umuntu iyo apfuye, reba igice cya 6 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ushobora kukivana ku rubuga rwa www.jw.org/rw

Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’urupfu?

Yesu ntiyemeranyaga n’abayobozi b’idini bo mu gihe cye bavugaga ko nta muzuko w’abapfuye uzabaho (Luka 20:27). Nta nubwo yigishije ko hari ikintu runaka kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo apfuye. Ahubwo Yesu yigishije ibi bikurikira:

Urupfu ni nko gusinzira. Igihe Lazaro incuti ya Yesu yapfaga, yaravuze ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.” Abigishwa ba Yesu ntibasobanukiwe icyo yashakaga kuvuga. Baramushubije bati “Mwami, niba asinziriye azakira.” Bibiliya igira iti “icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo bibwiraga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. Noneho Yesu ababwira yeruye ati ‘Lazaro yarapfuye.’”—Yohana 11:11-14.

Abapfuye bazazurwa. Igihe Yesu yageraga mu mugi Lazaro yakomokagamo, yahumurije Marita, mushiki wa Lazaro, agira ati “musaza wawe arazuka.” Hanyuma Yesu yatanze isezerano rikomeye agira ati “ni jye kuzuka n’ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima.” Ibyo Yesu yavugaga ntibyari amagambo gusa. Yazuye Lazaro abantu benshi babyirebera, nubwo yari amaze iminsi ine apfuye.—Yohana 11:23, 25, 38-45.

Mu bintu Yesu yahishuriye intumwa Yohana mu iyerekwa, yongeye gusezeranya ko abapfuye bazazuka. Yavuze iby’igihe kizaza, ubwo urupfu ruzarekura abantu bose rwagize imbohe.—Ibyahishuwe 20:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze