Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo
Imana yasezeranyije ubuzima bw’iteka abantu bose bayubaha. Ijambo ryayo ni ryo ribitwemeza, riragira riti “Abakiranutsi bazaragw’ igihugu, bakibemw iteka.”—Zaburi 37:29.
Icyakora kugira ngo ube mu mubare w’“abakiranutsi,” ugomba gukora ibirenze kumenya aho ukuri guherereye ku byerekeye inyigisho y’Ubutatu. Ukeneye kugira amajyambere mu kumenya ibyerekeye Imana. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo niba ubwo bufasha butarakugeraho kugeza ubu. Ushobora kwandikira Watch Tower kuri aderesi ikunogeye muri izi zikurikira niba hari ubusobanuro burenzeho ukeneye, cyangwa se niba wifuzako umwe mu Bahamya ba Yehova yajya aza kukuyoborera icyigisho cya Bibiliya mu rugo iwawe nta kiguzi.