Gutangiza ibiganiro
Igihe kizaza kiduhishiye iki?
Ese wigeze wibaza uko bizakugendekera wowe n’umuryango wawe? Bibiliya igira iti:
“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.
Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi izagufasha gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, n’icyo wakora kugira ngo uwo mugambi uzakugirire akamaro.