ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp18 No. 2 p. 3
  • Bahanuye iby’igihe kizaza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bahanuye iby’igihe kizaza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Ushobora Kwiringira Ubuhanuzi bwa Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubuhanuzi bwasohoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Gushakisha ubuhanuzi bwiringirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ese hari uwamenya iby’igihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
wp18 No. 2 p. 3
Umuntu uvuga iteganyagihe ry’icyumweru

Bahanuye iby’igihe kizaza

Ese wigeze wibaza ibizakubaho wowe n’umuryango wawe? Ese mama uzaba umukire cyangwa uzakena? Ese uzagira inshuti cyangwa uzaba mu bwigunge? Ese uzarama cyangwa uzapfa ukenyutse? Abantu bamaze igihe kirekire bibaza ibyo bibazo.

Muri iki gihe, abahanga bitegereza ibibera mu isi bakagerageza kuvuga uko bizagenda mu gihe kizaza. Hari ibyo bagiye bavuga bikaba, ariko ibindi byarabatamaje. Urugero, bivugwa ko mu mwaka wa 1912, Guglielmo Marconi wahimbye itumanaho ridakoresha insinga, yavuze ati: “Itumanaho ridakoresha insinga rizatuma nta ntambara yongera kubaho.” Mu mwaka wa 1962, umukozi w’ikigo cyafataga amajwi yanze gukorana n’itsinda ry’abaririmbyi bari bagezweho (bitwaga Beatles), kuko yatekerezaga ko abacuranga gitari batari gukomeza gukundwa.

Hari abantu benshi biyambaza ubupfumu cyangwa imbaraga ndengakamere bashakisha uko bamenya iby’igihe kizaza. Hari abajya kuraguza mu baragurisha inyenyeri kandi ibinyamakuru byinshi biba birimo inkuru zivuga ibizaba ku bantu bitewe n’igihe bavukiye (horoscope). Hari n’abandi bajya kuraguza mu bapfumu bakoresha amakarita, bakitegereza imibare cyangwa imirongo yo mu kiganza cy’umuntu.

Nanone hari abantu ba kera bajyaga kuraguza ku bapfumu cyangwa abatambyi bavugaga ko bashobora kuvugana n’imana. Urugero, bavuga ko Umwami Crésus w’i Ludiya yoherereje umupfumu w’i Delphi mu Bugiriki amaturo y’agaciro, kugira ngo amuragurire amubwire uko bizagenda natera umwami w’u Buperesi witwaga Kuro. Uwo mupfumu yavuze ko Crésus yari kurimbura “ubwami bukomeye.” Crésus yagiye kurwana na Kuro yizeye insinzi, ariko ntakamenye ko ubwami bukomeye bwari kurimbuka ari ubwe!

Indagu zidafututse z’uwo mupfumu nta cyo zamaze. Uruhande rwari gutsinda urwo ari rwo rwose, bari kuvuga ko uwo mupfumu yari yarabivuze. Crésus yabuze byose nk’ingata imennye azize ko uwo mupfumu atamubwije ukuri. Ese abiyambaza ubupfumu bwogeye muri iki gihe hari icyo bubamarira?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze