ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp18 No. 2 pp. 6-7
  • Ubuhanuzi bwasohoye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubuhanuzi bwasohoye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBUHANUZI BUSOHORA MURI IKI GIHE
  • Kuro Mukuru
    Nimukanguke!—2013
  • Yehova, “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza”
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Ubwoko bw’Imana buva i Babuloni
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 4
    Nimukanguke!—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
wp18 No. 2 pp. 6-7
Umuntu wiga ubuhanuzi

Ubuhanuzi bwasohoye

Twigeze kuvuga inkuru y’ukuntu Crésus yayobejwe n’umupfumu w’i Delphi, bigatuma atsindwa n’umwami w’u Buperesi. Ariko Bibiliya yo, yavuze ubuhanuzi bwerekeye umwami w’u Buperesi, kandi bwarasohoye bwose uko bwakabaye.

Umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Yesaya, yahanuye ko Kuro yari gutsinda umurwa ukomeye wa Babuloni, kandi ibyo yabihanuye hasigaye imyaka 200 yose ngo uwo mwami avuke.

Yesaya 44:24, 27, 28: “Yehova . . . aravuga ati . . . ‘ni jye ubwira imuhengeri nti “kama; kandi nzakamya inzuzi zawe zose.” Ni jye uvuga ibya Kuro nti “ni umushumba wanjye kandi azasohoza ibyo nishimira byose,” ndetse azasohoza ibyo navuze kuri Yerusalemu nti “izongera kubakwa,” n’ibyo navuze ku rusengero nti “urufatiro rwawe ruzashyirwaho.”’”

Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote yavuze ko ingabo za Kuro zayobeje amazi y’uruzi rwa Ufurate rwambukiranyaga umugi wa Babuloni. Ibyo byatumye ingabo za Kuro zishobora kwinjira muri Babuloni. Kuro amaze kwigarurira uwo mugi, yarekuye Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni, abemerera gusubira i Yerusalemu bakongera kubaka uwo mugi wari umaze imyaka 70 usenywe.

Yesaya 45:1: “Uku ni ko Yehova yabwiye Kuro uwo yitoranyirije, uwo nafashe ukuboko kw’iburyo kugira ngo muneshereze amahanga imbere ye, nkenyuruze abami, mukingurire inzugi, ndetse n’amarembo ntazigere akingwa.”

Abanyababuloni bari bagize uburangare ntibakinga inzugi maze ingabo z’Abaperesi zinjira muri uwo mugi. Iyo Abanyababuloni bamenya imigambi ya Kuro, bari gukinga inzugi zose zo ku marembo yerekeraga kuri urwo ruzi. Ariko bibagiwe kuzikinga bituma umugi wabo ufatwa.

Ubwo ni bumwe mu buhanuzi buvugwa muri Bibiliya bwasohoye.a Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butandukanye n’indagu z’abantu bakorera imana zabo z’ibinyoma. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bukomoka ku wavuze ati: “Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa.”—Yesaya 46:10.

Imana y’ukuri yitwa Yehova, ni yo yonyine ishobora kuvuga ibintu nk’ibyo. Iryo zina risobanurwa ngo: “Ituma biba.” Ibyo bigaragaza ko Imana ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba no kugira icyo ibikoraho kugira ngo bihuze n’umugambi wayo. Iryo zina ritwizeza ko izakora ibyo yasezeranyije byose.

UBUHANUZI BUSOHORA MURI IKI GIHE

Ese wifuza kumenya icyo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ku biba muri iki gihe? Hashize imyaka igera ku 2.000 Bibiliya ivuze ko “mu minsi y’imperuka” hari kubaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Iyo mperuka si imperuka y’iyi si cyangwa y’abantu, ahubwo ni iherezo ry’akarengane, imibabaro n’ibibazo bimaze imyaka myinshi cyane byibasira abantu. Reka turebe bumwe mu buhanuzi bugaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka.”

2 Timoteyo 3:1-5: “Mu minsi y’imperuka . . . , abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako.”

Ese ntubona ko ibyo bintu byogeye muri iki gihe? Ese ntubona ukuntu dukikijwe n’abantu bikunda, bakunda amafaranga kandi b’abibone? Ese ntubona ukuntu abantu bagenda barushaho kuba ba ntamunoza kandi ntibumvikane n’abandi? Birashoboka ko wabonye ukuntu abana batacyumvira ababyeyi n’ukuntu abantu bakunda ibinezeza aho gukunda Imana. Ibintu bigenda birushaho kuzamba.

Matayo 24:6, 7: “Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara. . . . Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi.”

Hari abavuga ko abaguye mu ntambara zabayeho kuva mu mwaka wa 1914, barenga miriyoni 100, bakaba baruta umubare w’abaturage bo mu bihugu byinshi. Ngaho tekereza amarira abantu barira n’agahinda bagira bitewe n’abo bantu bagwa mu ntambara! Ariko se, ibyo byaba byaratumye amahanga agira icyo akora ngo ahagarike intambara?

Matayo 24:7: “Hazabaho inzara.”

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa igira iti: “Nubwo ku isi hari ibiribwa byahaza abayituye bose, abantu miriyoni 815 baraburara buri munsi, ni ukuvuga umuntu umwe mu bantu ikenda. Ikibabaje kurushaho ni uko umuntu umwe kuri batatu aba arwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.” Ugereranyije abana bagera kuri miriyoni eshatu bapfa buri mwaka bazize inzara.

Luka 21:11: “Hazabaho imitingito ikomeye.”

Buri mwaka abantu bumva imitingito igera ku 50.000. Igera ku 100 muri yo yangiza cyane amazu, kandi buri mwaka haba nibura umutingito umwe ukomeye cyane. Hari abavuze ko kuva mu mwaka wa 1975 kugeza mu wa 2000, imitingito yahitanye abantu bagera ku 471.000.

Matayo 24:14: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”

Abahamya ba Yehova barenga miriyoni umunani, babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu bihugu bigera kuri 240. Babwiriza mu migi minini, mu biturage, mu mashyamba no mu misozi. Imana nimara kubona ko uwo murimo twawukoze mu rugero yifuza, Bibiliya ivuga ko ‘imperuka izabona kuza.’ Ibyo bisobanura iki? Ubutegetsi bw’abantu buzavaho busimburwe n’Ubwami bw’Imana. Ni ibihe bintu twasezeranyijwe tuzabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana? Reka tubisuzume mu ngingo ikurikira.

a Reba ingingo ivuga ngo: “Inyubako igaragaza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya ari ukuri.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze