Igice cya 1
Ubutumwa Bukomoka mu Ijuru
MU BY’UKURI, Bibiliya yose uko yakabaye ikubiyemo ubutumwa bukomoka mu ijuru, bwatanzwe na Data wa twese wo mu ijuru kugira ngo atwigishe. Ariko kandi, hari ubutumwa bubiri bwihariye bwatanzwe na marayika “uhagarara imbere y’Imana,” ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000. Izina rye ni Gaburiyeli. Reka dusuzume imimerere yatumye asura isi izo ncuro ebyiri z’ingenzi cyane.
Hari mu mwaka wa 3 M.I.C. Mu misozi y’i Yudaya, hashobora kuba atari kure cyane y’i Yerusalemu, hari umutambyi wa Yehova witwaga Zakariya. Yari ageze mu za bukuru, kimwe n’umugore we Elizabeti. Kandi nta mwana n’umwe bagiraga. Zakariya yari arimo akora umurimo w’ubutambyi mu rusengero rw’Imana i Yerusalemu, kuko ari we wari utahiwe. Mu buryo butunguranye, Gaburiyeli yagize atya amubonekera ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu.
Zakariya yahise agira ubwoba bwinshi. Ariko Gaburiyeli yaramuhumurije agira ati “witinya, Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.” Gaburiyeli yakomeje avuga ko Yohana yari ‘kuzaba mukuru imbere y’Umwami Imana,’ kandi ko yari ‘kuzategura ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.’
Ariko kandi, Zakariya yanze kubyemera. Byasaga n’aho bidashoboka ko we na Elizabeti babyara umwana mu myaka bari bagezemo. Nuko Gaburiyeli aramubwira ati ‘uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga, kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye amagambo yanjye.’
Hagati aho, abantu bari hanze barimo bibaza impamvu Zakariya yari yatinze cyane mu rusengero. Amaherezo yaje gusohoka ariko atabasha kuvuga, uretse gusa guca amarenga akoresheje intoki ze, bityo bamenya ko hari ikintu runaka cy’indengakamere yari yabonye.
Zakariya arangije igihe cye cyo gukora mu rusengero, yasubiye iwe. Hashize igihe gito nyuma y’aho, ibintu byaje kugenda nk’uko byari byaravuzwe koko—Elizabeti yasamye inda! Mu gihe Elizabeti yari ategereje ko umwana we avuka, yagumye iwe mu rugo yiherereye mu gihe cy’amezi agera kuri atanu.
Nyuma y’aho, Gaburiyeli yongeye kuza. None se, ni nde yavuganye na we? Yavuganye n’umukobwa w’umwari witwaga Mariya wo mu mujyi wa Nazareti. Noneho se, ni ubuhe butumwa yamugejejeho? Iyumvire nawe! Gaburiyeli yabwiye Mariya ati “uhiriwe ku Mana. . . . [D]ore, uzasama inda, uzabyara umuhungu, uzamwite Yesu.” Gaburiyeli yongeyeho ati “azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose, . . . azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.”
Dushobora kwizera tudashidikanya ko Gaburiyeli yumvaga ko ari iby’igikundiro kuri we gutanga ubwo butumwa. Kandi uko tuzagenda dusoma byinshi kurushaho ku bihereranye na Yohana hamwe na Yesu, ni na ko tuzagenda turushaho gusobanukirwa neza impamvu ubwo butumwa bukomoka mu ijuru ari ubw’ingenzi cyane. 2 Timoteyo 3:16; Luka 1:5-33.
▪ Ni ubuhe butumwa bubiri bw’ingenzi bukomoka mu ijuru bwatanzwe?
▪ Ni nde watanze ubwo butumwa, kandi se, yabuhaye nde?
▪ Kuki kwizera ubwo butumwa byari ibintu bigoye cyane?