IGICE CYA 68
Elizabeti abyara umwana w’umuhungu
Hari hashize imyaka isaga 400 inkuta za Yerusalemu zongeye kubakwa. Icyo gihe umutambyi witwaga Zekariya n’umugore we Elizabeti bari batuye hafi y’i Yerusalemu. Bari bamaze imyaka myinshi bashyingiranywe, ariko nta bana bagiraga. Umunsi umwe, Zekariya yarimo atwika imibavu mu rusengero, maze umumarayika witwa Gaburiyeli aramubonekera. Zekariya yagize ubwoba ariko Gaburiyeli aramubwira ati: “Witinya. Nkuzaniye inkuru nziza iturutse kuri Yehova. Umugore wawe Elizabeti azabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yohana. Yehova yatoranyije Yohana ngo azakore umurimo wihariye.” Zekariya yaramubajije ati: “Nabwirwa n’iki ko ibyo umbwiye ari ukuri? Njye n’umugore wanjye turashaje, ntidushobora kubyara.” Gaburiyeli yaramubwiye ati: “Imana yantumye ngo nkubwire iyi nkuru nziza. None ubwo utanyizeye, ntuzongera kuvuga kugeza igihe uwo mwana azavukira.”
Zekariya yatinze mu rusengero. Asohotse, yasanze abantu bamutegerereje hanze, bashaka kumenya icyamutindije. Icyakora ntiyashoboye kubavugisha, ahubwo yabaciriye amarenga. Nuko abantu bamenya ko Zekariya yari yabonye ubutumwa buturutse ku Mana.
Elizabeti yaje gutwita, abyara umwana w’umuhungu nk’uko umumarayika yari yarabivuze. Incuti ze na bene wabo baje kureba uwo mwana. Bari bishimiye cyane ko Elizabeti yabyaye. Elizabeti yarababwiye ati: “Azitwa Yohana.” Na bo baramubwira bati: “Mu muryango wanyu nta n’umwe wigeze witwa iryo zina. Mwite Zekariya izina rya papa we.” Ariko Zekariya yaranditse ati: “Turamwita Yohana.” Ako kanya, Zekariya yahise yongera kuvuga. Inkuru y’uwo mwana yahise ikwirakwira muri Yudaya yose, maze abantu bakibaza bati: “Mu by’ukuri se uyu mwana, azaba umuntu umeze ute?”
Hanyuma Imana yahaye Zekariya umwuka wera, maze arahanura ati: “Yehova nasingizwe. Yasezeranyije Aburahamu ko azatwoherereza umukiza, ari we Mesiya akaducungura. Yohana azaba umuhanuzi kandi azafasha abantu kumenya ko Mesiya agiye kuza.”
Hari ikintu kidasanzwe cyabaye no kuri mwene wabo wa Elizabeti witwaga Mariya. Reka tukirebe mu gice gikurikira.
“Ibyo ntibishoboka ku bantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”—Matayo 19:26