Igice cya 5
Kuvuka kwa Yesu—Hehe Kandi Ryari?
UMWAMI w’abami w’Ubwami bw’Abaroma, ari we Kayisari Awugusito, yashyizeho itegeko ryavugaga ko buri muntu wese yagombaga gusubira mu mujyi yavukiyemo kugira ngo yiyandikishe. Ngiyo impamvu yatumye Yozefu akora urugendo agiye mu mujyi w’i Betelehemu aho yavukiye.
Kubera ko i Yerusalemu hari abantu benshi bari baje kwiyandikisha, nta handi hantu Yozefu na Mariya bashoboye kubona icumbi uretse mu kiraro. Aho hantu hashyirwaga indogobe n’andi matungo ni ho Yesu yavukiye. Mariya yamufurebye imyenda y’impinja maze amuryamisha mu muvure washyirwagamo ibyokurya by’amatungo.
Nta gushidikanya ko ubuyobozi bw’Imana ari bwo bwatumye Kayisari Awugusito ashyiraho itegeko ryo kwiyandikisha. Ibyo byatumye Yesu avukira i Betelehemu, umurwa wari warahanuwe igihe kirekire cyane mbere y’aho mu Byanditswe, ko ari ho umutegetsi wasezeranyijwe yari kuzavukira.
Mbega ukuntu iryo joro ryari iry’ingenzi cyane! Itsinda ry’abungeri ryari riri ku gasozi ryagize ritya ribona rigoswe n’umucyo mwinshi urabagirana. Ibyo byagaragazaga ikuzo rya Yehova! Nuko marayika wa Yehova arababwira ati “mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka.” Muri ako kanya, hahise haboneka abandi bamarayika benshi maze bararirimba bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
Igihe abamarayika bari bamaze kugenda, abo bungeri baravuganye bati “nimuze tujye i Betelehemu, turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.” Bahise bagenda, maze basanga Yesu ari aho marayika yari yababwiye neza neza. Igihe abungeri bavugaga ibyo marayika yari yababwiye, ababyumvise bose baratangaye. Nuko Mariya azirikana ayo magambo yose maze ayabika mu mutima we.
Muri iki gihe, usanga abantu benshi bemera ko Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza. Ariko kandi, mu kwezi k’Ukuboza i Betelehemu haba ari mu gihe cy’imvura n’ubukonje bwinshi. Nta bwo abungeri bashoboraga kurara ku gasozi n’imikumbi yabo muri icyo gihe cy’umwaka. Nanone kandi, nta kuntu Kayisari w’Umuroma yashoboraga gusaba abantu bari baramaze kugaragaza ko bashaka kumwigomekaho, gukora urwo rugendo rwo kujya kwiyandikisha mu gihe cy’itumba rikaze. Uko bigaragara, Yesu yavutse ahagana mu ntangiriro z’umuhindo muri uwo mwaka. Luka 2:1-20; Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.
▪ Kuki Yozefu na Mariya bakoze urugendo rwo kujya i Betelehemu?
▪ Ni ibihe bintu bitangaje byabaye mu ijoro Yesu yavutsemo?
▪ Tuzi dute ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza?